00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Facebook yahagaritse imbuga za Trump mu gihe cy’imyaka ibiri

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 5 Kamena 2021 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Imbuga nkoranyambaga zitandukanye za Donald Trump zikomeje kugenda zigerwa amajanja mu bihe bitandukanye ndetse zikanagenda zihagarikwa by’igihe gito kuva aho aviriye ku butegetsi nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho byaje gutuma afata icyemezo agashinga urubuga rwe ariko na rwo aherutse gutangaza ko yarufunze burundu.

Kugeza ubuyobozi bw’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook Inc rw’umuherwe Mark Zuckerberg, rwamaze gutangaza ko rwahagaritse konti Trump yakoreshagaho ndetse n’iya Instagram mu gihe cy’imyaka ibiri.

Intandaro y’ibi byose ni uko muri Mutarama, Trump wahoze ayobora Amerika yanditse kuri izo nkuta zombi amagambo atera ingabo mu bitugu abantu bari bamushyigikiye maze bakajya kwigaragambiriza ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, US Capitol, Facebook ikavuga ko ibyo Trump yakoze bihabanye ndetse ari no gukandagira nkana amabwiriza agenga abakoresha izo mbuga.

Donald Trump yavuze ko icyemezo ubuyobozi bwa Facebook bwafashe ari “igitutsi” kuri miliyoni z’abantu bamutoye mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye mu mpera z’umwaka ushize.

Facebook kandi ifashe iki cyemezo mu gihe iri muri gahunda yo gushyira imbibi ku banyapolitiki bakomeye mu gihe bagiye kugira ibyo batangaza babinyujije kuri urwo rubuga.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wungirije muri Facebook Inc, Nick Clegg, yavuze ko igihano cyafatiwe Trump kuva ku wa 07 Mutarama ari igihano kiboneye.

Ubuyobozi bwa Facebook kandi bwashimangiye ko butazongera guha ubudahangarwa abanyapolitiki mu gihe bashatse kunyuza ibitekerezo bisebanya cyangwa bidafututse kuri uwo rubuga.

Clegg yagize ati “Urebye uburemere bw’icyatumye imbuga za Trump zihagarikwa, twizera ko ibyo yakoze ari ukurengera amategeko yacu mu buryo bukabije ku buryo akwiriye igihano kinini gishobora kuboneka kandi nitubona hakiri impungenge nyinshi ku mutekano w’abaturage tuzongera ibi bihano.”

Trump ntiyishimiye na gato ibyemezo yafatiwe ndetse anavuga ko niyongera gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika atazongera kwemera ubusabe bw’Umuyobozi wa Facebook Zuckerberg n’umugore we bwo kujya gusangirira na we muri White House.

Ingamba zafatiwe Trump zimwemerera kuzongera gukoresha Facebook mbere gato y’amatora ya Perezida ateganyijwe mu 2024.

Facebook yahagaritse konti za Trump mu gihe cy'imyaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .