Kuwa 18 Gashyantare 2021, nibwo konti z’ibitangazamakuru n’izindi mbuga zitanga amakuru muri Australie zifashishije Facebook zayihagaritsweho, ndetse n’abari hanze y’icyo gihugu ntibongera kubona amakuru yaho banyuze kuri urwo rubuga rukoreshwa n’abasaga miliyari 2,6 mu Isi.
Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko mu 2020 Australie yashyizeho itegeko rivuga ko Facebook na Google bizajya byishyurira amakuru yose azabinyuzwaho, kuko biteza igihombo mu kwamamaza.
Guverinoma y’icyo gihugu yagagaragaje ukutanyurwa n’icyemezo cya Facebook cyo guhagarika amakuru, ivuga ko irashaka uko habaho ibiganiro nayo.
BBC yatangaje ko Guverinoma y’icyo gihugu yemeje ko umuyobozi w’urwo rubuga nkoranyambaga, Mark Zuckerberg, yemeye ko amakuru agiye kongera kujya ahanyuzwa mu minsi iri imbere kandi ku buntu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!