EU yongereye u Bwongereza amezi atatu ku gihe cya Brexit

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Ukwakira 2019 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Akanama k’u Burayi, Donald Tusk, yatangaje ko ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), byemeye ko u Bwongereza bwongererwa amezi atatu yo kuva muri uyu muryango ‘Brexit’.

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, yandikiye EU, asaba ko igihugu cye cyongererwa igihe cyo kuva muri uyu muryango, mu gihe byari biteganyije ko itariki ntarengwa ari iya 31 Ukwakira uyu mwaka.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri uyu wa Mbere nibwo wemeye kongerera u Bwongereza igihe cy’amezi atatu ni ukuvuga kugeza kuwa 31 Mutarama 2020, kugira ngo bube bwavuye muri uyu muryango.

Donald Tusk yanditse kuri Twitter ati “Ibihugu 27 bya EU byemeranyijwe ko bizemera ubusabe bw’u Bwongereza bwo kongererwa igihe kugeza kuwa 31 Mutarama 2020. Biteganyijwe ko icyemezo kizamenyeshwa mu buryo bwa nyabwo binyuze mu nyandiko”.

Ubu ni ubwa gatatu hongerewe igihe kuva u Bwongereza bwatora ingingo ya 50 muri Werurwe 2017, bugatangira urugendo rw’imyaka ibiri rwo kuva muri EU ‘Brexit’.

Minisitiri w’Intebe Boris Johnson wari wavuze ko adashaka kongererwa igihe cyo kuva muri EU, n’ubu aracyakora ibishoboka byose ngo bikunde binyuze mu matora yihuse kuwa 12 Ukuboza.

Yizeye ko Inteko Ishinga Amategeko nshya izashyigikira amasezerano yumvikanyeho na EU. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere abadepite bemeza niba bazakora amatora

Abadepite nibaramuka bemeje amasezerano yo gutandukana k’u Bwongereza na EU, bizatuma iki gihugu kiva muri uyu muryango mbere ya Mutarama umwaka utaha.

Johnson yaherukaga kuvuga ko azakora uko ashoboye kose u Bwongereza bukava muri EU bidasabye kongera kongererwa igihe, ku buryo ku bwe, yari yiteguye ko bwava muri uyu muryango nta n’amasezerano y’imikoranire yemejwe. Ni ibintu abadepite bakomeje kurwanya.

Bimwe mu by’ibanze Johnson yemeranyijeho na EU mu masezerano yo gutandukana kw’impande zombi, bijya gusa n’ibyo Theresa May yasimbuye yagezeho mu mwaka ushize, uretse impinduka zigaragara ku ikoreshwa ry’umupaka wa Ireland ya Ruguru.

Biteganywa ko u Bwongereza buzakomeza kugendera ku mategeko ya EU kugeza mu mpera za 2020 ndetse bishobora no kurengaho, kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bihabwe umwanya uhagije wo kwitegura.

U Bwongereza kandi buzishyura nibura miliyari £33 yo gutandukana na EU, ndetse uburenganzira bw’abaturage ba EU baba mu Bwongereza cyangwa ubw’Abongereza bari muri EU, buzakomeza kubahirizwa.

Bimwe mu byahindutse ni ikoreshwa ry’umupaka Ireland ya Ruguru (iri mu Bwongereza bwagutse) ihuriraho na Repubulika ya Ireland (iri muri EU). Biteganywa ko nyuma ya Brexit, ari wo mupaka rukumbi uzaba uhuza u Bwongereza bwagutse na EU ukoresheje inzira y’ubutaka.

Uwo mupaka uzakomeza kugendera ku mategeko agenga isoko rusange rya EU; mu gihe Ireland ya Ruguru izakomeza kugendera ku mategeko y’u Bwongereza bwagutse agenga za gasutamo, ikazagenda ininjizwa mu masezerano yose y’ubucuruzi u Bwongereza buzasinya nyuma ya Brexit.

Biteganywa kandi ko komisiyo ihuriweho izemeza ibicuruzwa byemerewe kujya ku isoko rusange, u Bwongereza bukazajya bwakira imisoro yabyo mu izina rya EU.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza