00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU yanzuye ko igomba kugarura muri Afurika inkingo za Covid-19 zahakorewe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wanzuye ko ugomba gusubiza ku mugabane wa Afurika inkingo za Coronavirus zakorewe muri Afurika y’Epfo.

Izo nkingo ni izo mu bwoko bwa Johnson & Johnson zakozwe n’Ikigo cyitwa Aspen Pharmacare cyo muri Afurika y’Epfo nyuma y’amasezerano cyagiranye n’ikindi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwanzuro wafashwe ni uko izi nkingo zakorewe muri Afurika zitazongera koherezwa mu Burayi.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko Afurika ikomeje guhura n’imbogamizi zo kubona inkingo ahanini biturutse ku buryo bwo kuzisaranganya bukirimo ibibazo.

Intumwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu kurwanya Covid-19, yatangaje ko inkingo zose za Aspen zizajya ziguma muri Afurika ahubwo zigasaranganywa mu bihugu bigize uyu mugabane.

Yashimangiye ko ibikorwa byo kohereza izo nkingo mu Burayi “bisubitswe”.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagiranye n’Umuyobozi wa Komisiyo ya EU, Ursula Von der Leyen, mu cyumweru gishize ubwo bahuriraga mu Budage.

Icyiciro cya mbere cyo gukwirakwiza izo nkingo muri Afurika gitegerejwe muri uku kwezi.

Inkingo zakorewe muri Afurika zizajya zibanza gusaranganywa kuri uyu mugabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .