00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne: Uburaya wari umwuga ubarirwa miliyari 4,2$, bugiye kujya buhanwa n’amategeko

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 Ukwakira 2021 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, yatangaje ko ateganya kugira uburaya icyaha gihanwa n’amategeko. Ubusanzwe umuntu ukora uburaya ntabwo yahanwaga.

Sanchez yatangaje ko uburaya ari umwuga ugira abagore abacakara, bityo ashaka kubakura kuri iyo ngoyi.

Mu 1995 nibwo uburaya bwakuwe mu bikorwa bigize icyaha gihanwa n’amategeko. Mu 2016, Loni yavugaga ko umwuga w’uburaya ufite agaciro ka miliyari 4,2$.

Ibarura ryakozwe mu 2009 ryo ryagaragaje ko umugabo umwe muri batatu muri Espagne yishyuye amafaranga kugira ngo akorane n’umugore imibonano mpuzabitsina.

Muri Espagne nta muntu n’umwe uhanirwa ko akora uburaya ku bushake bwe mu gihe budakorewe mu ruhame. Gusa ni icyaha kuba nk’umukomisiyoneri hagati y’indaya n’umukiliya.

Bibarwa ko muri Espagne hari abagore barenga ibihumbi 300 bakora uburaya.

Uburaya bugiye kujya buhanwa n'amategeko muri Espagne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .