Dr Mukwege wo muri RDC yahawe igihembo cyitiriwe Nobel

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Ukwakira 2018 saa 04:19
Yasuwe :
0 0

Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, muri uyu mwaka cyashyikirijwe abantu babiri bitangira kurwanya ibikorwa byo gufata ku ngufu, aribo Dr Denis Mukwege ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Nadia Murad ukomoka muri Iraq.

Dr Mukwege usanzwe ari inzobere mu kuvura indwara z’abagore, azwi cyane kubera imbaraga yashyize mu kwita ku bagore bafashwe ku ngufu.

Kuri iki gihembo hari hatanzwe amazina 331 y’abantu ku giti cyabo n’imiryango yigenga, yagombaga gutoranywamo abagihabwa.

Abacyegukanye batangajwe kuri uyu wa Gatanu i Oslo muri Norvège, bashimirwa “umuhate bagaragaje mu kurwanya ikoreshwa ryo gufata ku ngufu nk’intwaro y’intambara,” nk’uko Berit Reiss-Andersen wari ukuriye akanama katoranyije abahawe iki gihembo yabitangaje.

Yakomeje agira ati "Denis Mukwege ni umuntu mu buzima bwe witangiye kwita ku bahohotewe. Nadia Murad we ni umuhamya w’ihohoterwa yakorewe n’iryakorewe abandi. Buri wese mu buryo bwe yaharaniye gushyira ahabona ibikorwa byo gufata ku ngufu mu ntambara kugira ngo ababigiramo uruhare babiryozwe.”

Murad w’imyaka 25 yamaze imyaka itatu yaragizwe umucakara w’imibonano mpuzabitsina, ubwo yari yarafashwe bugwate n’abarwanyi ba Islamic State, agenda agurishwa inshuro nyinshi ngo akoreshwe ubusambanyi.

Yaje guhinduka impirimbanyi y’uburenganzira bw’abaturage b’aba Yazidi nyuma yo gutoroka Islamic State mu Ugushyingo 2014.

Yakomeje guhihibikanira ko hahagarikwa burundu icuruzwa ry’abantu, asaba Isi kurwanya gufata ku ngufu bikoreshwa nk’intwaro y’intambara.

Dr Mukwege we amaze imyaka myinshi yita ku bantu bafashwe ku ngufu muri RDC, igihugu cyugarijwe n’intambara n’ibibazo by’umutekano muke kuva mu myaka myinshi ishize.

Yabwiye ikinyamakuru VG cyo muri Norvège ati "Nari mu cyumba kibagirwamo abarwayi numva abantu bariyamiriye sinamenya ibibaye, hashize akanya baraza bambwira ibyari bimaze gutangazwa.”

We na bagenzi be bivugwa ko bamaze kuvura abagera ku 30 000 bahohotewe, ku buryo bamaze kugira ubunararibonye mu kuvura ibikomere ku myanya ndangagitsina, biba byatewe no gufatwa ku ngufu nk’intwaro y’intambara.

Dr Mukwege avuga ko mu 1999 aribwo yazaniwe umurwayi wa mbere wari wafashwe ku ngufu, nyuma yo kumusambanya bakamurasa mu gitsina no mu matako.

Nyuma y’amezi make ngo bakiriye abandi bantu 45 nabo byagendekeye bityo, ku buryo abantu wasangaga bafashwe ku ngufu ari nk’umudugudu wose, abandi bagore bakamugana batwitswe.

Dr Mukwege yashimiwe ko mu buzima bwe yitangiye kwita ku bagore bafashwe ku ngufu
Murad w’imyaka 25 yamaze imyaka itatu yaragizwe umucakara w’imibonano mpuzabitsina na Islamic State, atorotse yiremamo imbaraga zo guharanira irandurwa ry'ibikorwa byo gufata ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza