Donald Trump yateye utwatsi ibyo yanditsweho na James Comey wayoboraga FBI

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Mata 2018 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasubizanyije uburakari ku birego bikubiye mu gitabo yanditsweho na James Comey wahoze ayobora Urwego rw’iperereza rwa FBI.

Trump yabigarutseho ubwo bimwe mu bikubiye mu gitabo cya Comey byari bitangiye kujya hanze, avuga ko ari umuntu “usuzuguritse” akaba “umuntu wigaragaje ko amena amabanga n’umubeshyi wuzuye,”ashingiye ku buryo yigeze kubeshya Inteko ishinga amategeko.

Kuri uyu wa Gatanu Trump yanditse kuri Twitter ati “Bimpesheje ishema kuba narirukanye Comey.”

Igitabo Comey yise “A Higher Loyalty: Truth Lies, and Leadership” ntabwo kirashyirwa ahagaragara ariko bimwe mu bikigize bimaze kugenda bijya hanze, birimo ibiganiro Comey yagiranye na Trump, aho amugaragaza nk’umukuru w’agatsiko k’abagizi ba nabi naho ubutegetsi bwe akabugereranya “n’ishyamba riri gushya.”

Muri Kamena 2016 nibwo Comey yavuze ko yahaye umwe mu barimu muri Kaminuza ya Columbia, ubutumwa yagiye yandika nk’inshamake y’ibiganiro yagendaga agirana na Trump, kugira ngo amufashe atazashyira mu gitabo cye ubutumwa bw’ibanga ry’igihugu.

Abashyigikiye Trump biyemeje gutesha agaciro iki gitabo cya Comey mbere y’uko gisohoka, , batangira kuzamura uburyo abo mu ishyaka ry’aba -Democrats bamunengaga na mbere y’uko yirukanwa ku buyobozi bwa FBI.

Nk’uko icyo gitabo kibivuga,Trump ngo harimo aho ahakana cyane ko amashusho amugaragaza yitegereza indaya ziri kwihagarikanaho imwe ku yindi muri hoteli y’i Moscow mu 2013.

Ibirego by’ayo mashusho byatangiye kugaragara muri dosiye uwitwa Christopher Steele, maneko w’umwongereza yakusanyirije FBI, ku bikorwa byo kwiyamamaza bya Trump, ubwo hibazwaga niba u Burusiya nta ruhare bwaba bwarabigizemo ngo abashe gutsinda amatora.

Comey avuga ko Trump yagiye ahakana ibyo bintu anarakaye, akamusaba ko yabitesha agaciro kuko byari “bikomeye” ku mugore we Melania Trump. Ngo yamubazaga kenshi niba abona asa nk’ukeneye serivisi z’abakobwa bicuruza.

Mu bindi byanditse muri icyo gitabo, Comey agaruka ku kiganiro yagiranye na Trump ku wa 27 Mutarama 2017, aho ngo yamubwiye ko azava ku buyobozi bwa FBI ari uko abishatse, nubwo ngo byashoboraga kugaragara nabi.

Comey wari uyoboye iperereza ryasuzumaga niba Trump yaba yaragize imikoranire n’u Burusiya, yirukanwe muri Gicurasi 2017.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na James Comey wayoboraga FBI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza