Donald Trump arasura igihugu yakunze kwibasira

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 31 Kanama 2016 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Donald Trump, umukandida wo mu ishyaka ry’Aba-Republicains uhatanira intebe y’umukuru w’igihugu mu matora azaba mu Ugushyingo uyu mwaka, kuri uyu wa Gatatu arasura igihugu cya Mexique yakunze kwibasira cyane ubwo yiyamamarizaga muri Leta zitandukanye zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Donald Trump yigeze kuvuga ko naramuka atorewe kuyobora Amerika azirukana mu gihugu abaturage b’abimukira barimo Abanya-Mexique n’abirabura baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo butemewe ndetse ngo akaba azanubaka urukuta ku mupaka utandukanya ibi bihugu byombi kandi ko urwo rukuta ruzishyurwa na Leta ya Mexique.

Trump kandi yagiye akoresha imvugo zikomeye ku banya-Mexique, nk’aho yigeze gutangaza ko abaturage b’iki gihugu ari abacuruzi b’ibiyobyabwenge, bafata ku ngufu ndetse ko bakora n’ibindi byaha.

Nyuma y’ayo magambo yose, Donald Trump yemeye kujya muri Mexique kwitabira ubutumire bwa Perezida w’iki gihugu Enrique Pena Nieto, wamutumiye ngo bazaganire nk’uko Daily Nation yabyanditse.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Trump yagize ati "Nemeye ubutumire bwa bwa Perezida wa Mexique Enrique Pena Nieto ndetse nditeguye cyane guhura na we."

Perezidansi ya Mexique na yo yemeje iby’uru ruzinduko rw’umuherwe wiyamamariza gusimbura Perezida Obama, bavuga ko Trump yemeye ubutumire bamuhaye ndetse akaba ari bugirane umubonano wihariye na Perezida Enrique Pena Nieto.

Itangazo Perezidansi yasohoye riravuga ko ubu butumire banabwoherereje Hillary Clinton uhanganye na Donald Trump muri aya matora, gusa we ngo ntaratangaza niba azitabira.

Perezida Pena Nieto aherutse kugereranya Trump n’abanyagitugu babayeho bakomeye ku isi nka Hitler n’Umutaliyani Mussolini, anenga cyane iheza riranga uyu mukandida.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Perezida Nieto yavuze ko nta kuntu Mexique ishobora kwishyura urukuta Trump yavuze ko azubaka ku mupaka utandukanya ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko hatagize iginduka kuri uyu wa Gatatu nimugoroba Donald Trump ari buvugire ijambo simusiga mu gace ka Phoenix, muri Leta ya Arizona, aho byitezwe ko ari bugaragaze uruhande rwe byeruye ku bimukira.

Donald Trump na Hillary Clinton bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Amerika, bamaze iminsi baterana amagambo umwe ashinja undi kurangwa n’ivangura ndetse n’irondaruhu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza