00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Denmark yashinjwe imikoranire n’Ikigo NSA cy’Abanyamerika mu kuneka abategetsi b’i Burayi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 Gicurasi 2021 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Ubutasi cya Denmark ‘Defence Intelligence Service (FE)’, kiravugwaho kuba cyarafashije Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuneka abategetsi b’i Burayi barimo na Chancelière w’u Budage, Angela Merkel guhera mu 2012 kugeza mu 2014.

FE yakoranye n’Ikigo cy’Ubutasi cya Amerika (NSA) mu gukusanya amakuru, nk’uko BBC ibitangaza, ku bategetsi bo mu Budage, u Bufaransa, Suède na Norvège, ibirego nk’ibyo bikaba byaranavuzweho mu 2013.

Icyo gihe mu mabanga yamenwe na Edward Snowden wahoze akora mu butasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinje ikigo NSA kumviriza telefone ya Angela Merkel.

Ubwo ibyo birego byatangazwaga, Ibiro bya Perezida wa Amerika ‘White House’ ntabwo byabihakanye uko byakabaye ariko bivuga ko telefone ya Merkel itarimo kumvirizwa icyo gihe kandi ko mu gihe kiri imbere itazumvirizwa.

Muri raporo nshya yasangijwe ibigo byinshi by’ubutasi by’i Burayi, bivugwa ko NSA yageze ku butumwa bwo kuri telefone no ku biganiro by’abantu bamwe bakomeye, inyuze ku mirongo ya internet ya Denmark ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubutasi cya Denmark, FE.

Iyi raporo ivuga ko icyo gikorwa cy’ubutasi bivugwa ko cyahawe izina ‘Operation Dunhammer’, cyatumye NSA kigera ku makuru gikoresheje nimero za telefone z’abategetsi bamwe mu ishakisha ryacyo.

Iyi raporo ije ikurikira iperereza ryakozwe n’icyo gitangazamakuru cyo muri Denmark cyavuganyemo n’abantu icyenda, bose bivugwa ko bageze ku makuru y’ibanga afitwe n’ikigo FE cy’ubutasi bwa Denmark.

Uretse Angela Merkel, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage Frank-Walter Steinmeier ndetse n’uwari umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Peer Steinbruck na bo bivugwa ko banetswe.

Kugeza ubu yaba Minisiteri y’Ingabo ya Denmark cyangwa abahagarariye ikigo FE, nta n’umwe wari wagira icyo atangaza kuri ayo makuru.

Nyuma y’uko iby’ubwo butasi bitangajwe ku cyumweru, Snowden yashinje Perezida wa Amerika Joe Biden kuba ‘yaragize uruhare muri aya mahano bwa mbere’ akiri Visi Perezida wa Amerika.

Mu 2013 Snowden wahoze akora mu kigo cya Amerika cy’ubutasi bwo mu mahanga (CIA), yamennye amabanga ajyanye n’amakuru y’uko ubutasi bwa Amerika bwakoraga kuri internet no kuri telefone.

Icyo gihe Amerika yamushinje kwiba umutungo wa leta, gutangaza bitemewe amakuru y’ubwirinzi bw’igihugu no gutangaza amabanga y’ubutasi hagamijwe ikibi.

Nyuma Snowden yasabye ubuhungiro mu Burusiya. Mbere yo gutangaza ibyo bimenyetso, abakuru bo mu butasi bwa Amerika bari barakomeje gushimangira ku mugaragaro ko NSA nta na rimwe yigeze ikusanya ibizi neza amakuru bwite yo kuri telefone.

Chancelière w’u Budage, Angela Merkel ari mu bavugwaho gukorerwaho ubutasi na NSA bigizwemo uruhare n'Ikigo gishinzwe ubutasi muri Denmark

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .