David Cameron agiye kuva mu Nteko nyuma yo kwegura nka Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 Nzeri 2016 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

David Cameron uheruka kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yatangaje ko agiye kwegura mu Nteko Ishinga Amategeko, umwanya yari ahagarariyemo Umujyi wa Witney kuva kuwa 7 Kamena 2001.

Cameron wo mu ishyaka ry’abatsimbarara ku mpinduka (conservative), yeguye kuwa 24 Kamena uyu mwaka, nyuma y’uko byari bimaze kumenyekana ko abaturage batoye ko igihugu cyabo cyivana mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, EU.

Nyuma y’iyo ntsinzi yagoranye kuko yabonetse ku majwi 52 %, David Cameron byemejwe ko agomba gusimburwa na Theresa May ugomba guhuza ibiganiro bizashyitsa u Bwongereza ku muryango ubusohora muri EU.

Cameron w’imyaka 49 watangiye kuyobora ishyaka ry’aba Conservative mu 2005, yatangaje ko azakomeza kuba umudepite kugeza mu matora ataha.

Yatangaje ko byabaye icyubahiro kuri we guhagararira uyu mujyi wa Witney, ariko avuga ko bitoroshye ko aguma mu Nteko Ishinga amategeko atari mu wundi mwanya w’ubuyobozi arimo, ariko ntabe “imbogamizi ikomeye cyangwa inzitizi” ku mirimo ya guverinoma nshya.

BBC yatangaje ko Cameron yavuze ko uyu mwanzuro mushya ntaho uhuriye n’amavugurura mu burezi aheruka kwemezwa nyamara we yari yarayateye utwatsi ubwo yari akiri Minisitiri w’Intebe.

Yavuze ko uyu mwanzuro wakiriwe neza na Theresa May wahoze ari Minisitiri w’Umutekano ku buyobozi bwe, ndetse uyu akaba ngo yaramaze kurenga ibihe bigoranye yatangiriyemo kuyobora.

Abajijwe niba buri gihe azajya yibukwa nk’Umuyobozi wakuye u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Cameron yavuze ko ikiruta ibindi ari uko yazamuye ubukungu bw’igihugu “n’andi mavugurura y’ingenzi mu mibereho” no mu ishyaka by’umwihariko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza