00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COVID-19: U Bwongereza bwemeye ikoreshwa ry’urukingo rwa Johnson & Johnson

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 28 Gicurasi 2021 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima mu Bwongereza yatangaje ko igiye kongera urukingo rw’Abanyamerika, Johnson&Johnson kuri eshatu icyo gihugu cyari gisanzwe gikoresha mu bikorwa byo gukingira COVID-19.

Inkingo za AstraZeneca ikorwa n’Abahinde bafatanyije na Kaminuza ya Oxford, Moderna na Pfizer z’Abanyamerika ni zo u Bwongereza bwakoreshaga.

Mu kwihutisha umuvuduko w’icyo gikorwa, Minisitiri w’Ubuzima Matt Hancock yabwiye The Guardian ko bagiye kwifashisha n’urwa Johnson&Johnson rutangwaho doze imwe umuntu akaba akingiwe byuzuye.

Yagize ati “Kuko Johnson&Johnson ari urukingo rutangwaho doze imwe, bizagira uruhare rukomeye muri aya mezi kugira ngo dukube inshuro ebyiri ingufu dushyira mu gushishikariza buri wese gukingirwa, bityo tukihutisha iyo gahunda ikagera hejuru cyane mu mpera z’uyu mwaka.”

Kugeza kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021, abagera ku 38.614.683 bamaze guhabwa doze ya mbere muri icyo gihugu, naho 24.043.956 bamaze gukingirwa byuzuye. Ubwandu kimaze kugira bwo burasaga miliyoni 4,5, mu gihe impfu zigeze ku bihumbi 127,7.

Urukingo rwa Johnson & Johnson rugiye gutangira gukoreshwa mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .