COVID-19: Koreya ya Ruguru irashinjwa kwiba amakuru y’urukingo rwa Pfizer

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 Gashyantare 2021 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Ibiro by’Ubutasi bwa Koreya y’Epfo byashinjije mukeba wabo, Koreya ya Ruguru, kugerageza kwiba amakuru ajyanye n’ikorwa ndetse n’imivurire by’urukingo rwa COVID-19 rwakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika,Pfizer.

Amakururu y’ibyo birego yatangajwe n’umwe mu bagize akanama k’Inteko Ishinga Amategeko gashinzwe ubutasi muri icyo gihugu utavuga rumwe n’ubutegetsi, Ha Tae-Keung, wavuze ko “Ubutasi bwa Koreya y’Epfo bwaduhaye amakuru arambuye ko Koreya ya Ruguru yagerageje kwiba amakuru y’urukingo rwa Pfizer n’uko ruvura yifashishije ikoranmabuhanga.”

Ha ntabwo yasobanuye neza igihe bamaze bagerageza kwiba ayo makuru cyangwa niba byaragezweho.

Ibiro bya Pfizer muri Aziya n’ibyo muri Koreya y’Epfo nabyo ntacyo biratangaza kuri ayo makuru.

Mu Ukuboza 2020 nibwo ibigo bya Pfizer na BioNTech byagaragaje urukingo rwanamaze kwemezwa, ruri kwitabazwa mu bihugu byinshi. IByo bigo biherutse gutangaza ko inyandiko zabyo zijyanye n’urwo rukingo zagezweho binyuranyije n’amategeko, binyuze mu gitero cy’ikoranabuhanga cyagabwe ku Kigo cy’u Burayi gishinzwe Ubuvuzi (EMA).

Ibyo byavuzwe nyuma y’uko EMA yari yatangaje ko yagabweho igitero cy’ikoranabuhanga, ariko ntiyari izi niba ari icyo ku makuru ajyanye n’inkingo za COVID-19, ndetse itazi n’igihe byabereye.

Koreya ya Ruguru si ubwa mbere ishinjwa kwiba amakuru ajyanye n’inkingo, kuko mu mwaka ushize yanaketsweho kwinjira mu mabanga y’ibigo bikora ubuvuzi bisaga icyenda, birimo Johnson&Johnson na Novavax by’Abanyamerika, ndetse na AstraZeneca y’Abahinde.

Abasesenguzi bavuga ko ibitero by’ikoranabuhanga icyo gihugu gikomeje kugaba ku bigo bikora inkingo bishobora kuba bitagamije kuba cyabona amakuru yagifasha nacyo kuzikorera, ahubwo ko kigamije kuzayagurisha kikabona amafaranga yo gukomeza kwifashisha mu mugambi wacyo wo kucura intwaro kirimbuzi.

Koreya ya Ruguru ikomeje kuba ibitero by'ikoranabuhanga ku bigo bitandukanye igamije kubona amafaranga yo kuyifasha mu mugambi wo gucura intwaro kirimbuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .