00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19: Bwa mbere mu Buyapani abana bavutse bagabanutse bikabije kuva mu 1899

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 5 Kamena 2021 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 1899, u Buyapani bwatangira gukora ibarura ry’abana bavuka buri mwaka, ni ubwa mbere havutse abana bari munsi y’ibihumbi 900, aho mu mwaka wa 2020 havutse abagera ku 840,832, bakaba baragabanutseho 2.8% ugereranyije no mu 2019.

Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko icyatumye iyi mibare igabanuka ari icyorezo cya Covid-19, cyatumye u Buyapani n’Isi muri rusange bijya mu bihe bidasanzwe, abantu bakaguma mu rugo bikaviramo bamwe guhagarika imihango y’ubukwe.

Abashyingiranwe imbere y’amategeko bagabanutseho 12.3% ugereranyije na 2019.

Ministeri y’Ubuzima ibinyujije muri raporo yayo yatangaje ko umubare w’abana baba bitezwe kuvuka kuri buri mubyeyi bagabanutse bakaba 1.34, bivuze ko ababyeyi benshi babyara umwana umwe gusa, ukabije akabyara babiri.

Iyi raporo kandi yerekana ko imibare y’abana bavuka izakomeza kugabanuka aho kwiyongera, kuko kuva muri Mutarama 2021 kugeza muri Werurwe abana bavuka bagabanutseho 9.2%.

U Buyapani ni kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bigira umubare muto w’abana bavuka, aho kuva mu 1973, batangiye kugabanuka ndetse kugeza ubu 20% byabatuye iki gihugu ni abasaza n’abakecuru bari hejuru y’imyaka 65.

Inzobere zivuga ko iri gabanuka ry’abana bavuka ari ikibazo giterwa n’uko urubyiruko ruba rushishikajwe no gukora rukirinda imibonano mpuzabitsinda ndetse no gushyingiranwa, aho byibura umuntu ubyara umwana we wa mbere aba afite imaka 30 kuzamura. Ibintu abayobozi b’iki gihugu babona nk’imbogamizi y’ahazaza ku Buyapani.

Imibare ya 2018 igaragaraza ko iki gihugu gituwe na miliyoni 128, ariko kubera igabanuka ry’abana bavuka, mu 2065 abaturage bazaba bagabanutse bakagera kuri miliyoni 88.

Si u Buyapani gusa kuko no muri Korea abana bavuka babaye bake kurusha abapfa, bikaba byerekana ko umubare w’abaturage uri kugabanuka. Mu Bushinwa na ho ni ubwo haba abaturage benshi, impinja zavutse mu 2020 zagabanutseho 15% ugereranyije na 2019.

Ku Isi hose igihugu cyiza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare muto w’abana bavuka ni Taiwan, aho buri mubyeyi abyara nibura umwana umwe gusa. Mu gihe Niger umubyeyi umwe nibura abyara abana batandatu cyangwa barindwi, akaba ari yo ya mbere ku Isi ivukamo abana benshi.

Mu Rwanda, Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko abana bavutse mu 2020 bagabanutseho 0.2% ugereranyije no mu 2019 ndetse imibare y’abashyingiranywe muri uwo mwaka ikagabanukaho ibihumbi birenga 17.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .