Colombia: Imbwa ikomeje guteza igihombo abacuruza ibiyobyabwenge irahigishwa uruhindu

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 28 Nyakanga 2018 saa 02:21
Yasuwe :
1 0

Nyuma y’uko imbwa yo muri Colombia, ihunahunnye igatahura ahari ibiyobyabwenge ifatanyije na polisi, kuri ubu yamaze guhungishirizwa aho igomba gucungirwa umutekano kugirango iticwa n’itsinda ry’abacuruzi b’ibiyobyabwenge.

Amakuru yatangajwe n’urwego rw’ubutasi avuga ko itsinda ry’abacuruzi b’ibiyobyabwenge rizwi nka Urabeños, ryashyizeho igihembo cy’ibihumbi 70 by’amadolari y’Amerika ku muntu uzaca umutwe iyi mbwa ikomoka mu Budage.

Iyi mbwa izwi nka Sombra y’imyaka itandatu y’amavuko, yatahuye ibiyobyabwenge bya kokayine bipima toni 10 ku byambu byo ku nkengero y’inyanjya ya Atlantika, yakuwe mu ndiri y’iri tsinda ry’abacuruzi b’ibiyobyabwenge ihungishirizwa ku kibuga cy’indege cya Bogotá, mu Murwa mukuru wa Colombia gifatwa nk’igifite umutekano kurusha aho iri tsinda rikorera cyane.

Urubuga rwa BBC dukesha iyi nkuru rwatangaje ko yahungishirijwe i Bogotá, polisi ikomeje gukaza umutekano wayo, kandi ngo usibye umupolisi umwe usanzwe uba ari kumwe nayo, yongerewe abandi bapolisi bazajya bayiherekeza igihe yagiye guhiga ibiyobyabwenge, mu rwego rwo gukaza umutekano wayo.

Nko mu Mujyi wa Turbo, aho toni za kokayine zipakirirwa mu bwato bugendera ku muvuduko wo hejuru, rimwe na rimwe zigatwarwa mu bwato bunyura mu nsi y’inyanja zoherejwe muri Amerika yo hagati no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Sombra yahatahuye toni 5 n’ibiro 300 bya kokayine, ndetse mu minsi ishize yatahuye izindi toni 4 zahishwe mu byuma by’imodoka byari bigiye koherezwa mu mahanga.

Umuyobozi w’itsinda kaburariwe mu gucuruza ibiyobyabwenge riri gushakisha uruhindu Sombra, Dairo Antonio Úsuga, ari ku rutonde rw’abacyekwaho ibyaha bashakishwa cyane muri Colombia.

Birasanzwe kuri iri tsinda rya Urabeños gutanga amafaranga ngo ryikize uwo ari we wese uribangamiye. Mu mwaka wa 2012, polisi yatahuye amatangazo yashyizweho umukono n’iri tsinda ategera amadolari 500 y’Amerika umuntu wese uzica umupolisi.

Itsinda rya Urabeños rifatwa nkaho ari ryo rikaze cyane mu y’abacuruza ibiyobyabwenge muri Colombia, akayabo riri gutanga ku muntu wese uzarikiza Sombra, karaca amarenga y’igihombo gikomeye yariteje.

Iyi mbwa Sombra yatangiye gukorana n’Ishami rya polisi ya Colombia rirwanya ibiyobyabwenge kuva ikiri ikibwana. Ishimirwa kuba yaratahuye ibiyobyabwenge byatumye abantu 245 batabwa muri yombi.

Iyi mbwa yitwa Sombara ikomeje guhigishwa uruhindu n'abacuruza ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza