Christine Lagarde yeguye ku buyobozi bwa IMF

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Nyakanga 2019 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Christine Lagarde wayoboraga Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, yatangaje ko azegura ku mirimo ye guhera muri Nzeri, nyuma yo guhabwa inshingano nshya nka Perezida wa Banki Nkuru y’u Burayi.

Uyu mugore w’imyaka 63 wayoboraga IMF ihuriza hamwe ibihugu 189 guhera mu 2011, yavuze ko yasabye kuba avuye mu nshingano, yirinda ko habaho amakimbirane ayo ari yo yose ashingiye ku nyungu.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe, Lagarde yasabye ko yava mu nshingano mu buryo bweruye ku wa 12 Nzeri 2019, itariki byitezwe ko azagera imbere ya Komisiyo y’Ubukungu mu Nteko Ishinga amategeko y’u Burayi, ari nayo izamwemeza bidasubirwaho nka Perezida wa Banki nkuru y’u Burayi.

Ati “Kugeza ku wa 12 Nzeri ntabwo nzaba ndi mu nshingano, sinzakora imbwirwaruhame, inyandiko cyangwa ngo ngire aho njya mu izina rya IMF. Nzaba ndimo guha Umuyobozi w’agateganyo ubufasha yansaba, hagamijwe ihererekanyabubasha rikwiye.”

Lagarde wigeze no kuba Minisitiri w’Imari w’u Bufaransa, yavuze ko kuva mu mirimo hakiri kare bizanafasha mu kwihutisha gushaka umusimbura. Yasimbuwe by’agateganyo na David Lipton wari umwungirije.

Biteganyijwe ko namara kwemeza nk’umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Burayi, ari we uzaba ashinzwe politiki y’ifaranga rya Euro n’izindi gahunda zituma ubukungu bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi busugira.

Christine Lagarde agiye kuyobora Banki Nkuru y'u Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza