Centrafrique: Abasirikare b’Abafaransa bakurikiranyweho guhohotera abasivili

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 30 Nzeri 2016 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Abasirikare batanu b’u Bufaransa bakurikiranywe n’urwego rwa gisirikare ku byaha bakekwaho byo guhohotera abasivili mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro basoje muri Repubulika ya Centrafrique.

Abo basirikare bari mu barwanira mu mazi, bitabye urwo rwego ku wa Kane tariki ya 29 Nzeri 2016, bamenyeshwa ibyaha bashinjwa byo gukubita umucuruzi w’umunya- Centrafrique muri Werurwe 2014.

Amakuru yatangajwe na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) yerekana ko bashobora guhabwa ibihano bikomeye, kubera ko Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa ishaka gutanga urugero rwiza, nyuma y’uko ingabo zo muri icyo gihugu zivuzweho ibikorwa byo gusambanya abana b’abakobwa muri Centrafrique, byagaragajwe mu mwaka ushize, byatumye isura y’igisirikare cy’u Bufaransa igira icyasha imbere y’amahanga.

Abo basirikare kandi bari barahagaritswe n’urwo rwego ubwo rwamenyeshwaga ibyo byaha bakekwaho.

Bakekwaho ibyaha byo guhohotera umucuruzi bari batumye ibyuma by’abasirikare(baïonnettes) bashakaga kuzajyana iwabo nk’urwibutso. Ngo yaje gucikana amafaranga bari bamuhaye, aho bamuboneye baramukubita ku buryo yakomeretse cyane atabarwa n’umwe mu bakuru babo.

Abo basirikare basobanuye ko babikoze kubera ko i Bangui hari ikibazo cy’umuco wo kudahana, utuma abantu bikorera ibyo bashaka kuko babaga bazi ko ntawe uzabakurikirana.

Abunganira aba basirikare mu mategeko batangaje ko bizeye ko ibyo bisobanuro bizumvwa n’urwego rwa gisirikare ruri gukurikirana abo bakekwa, ndetse n’iz’ubutabera bw’icyo gihugu bwatangiye gusuzuma ibyo bashinjwa guhera muri Kamena uyu mwaka.

Urwo rwego rurimo kubakoraho iperereza ruzatangaza umwanzuro warwo mu gihe kitarenze amezi ane.

Abasirikare b'u Bufaransa muri Centrafrique bakunze kuvugwaho ibikorwa byo guhohotera abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza