00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada yururukije ibendera mu guha icyubahiro abasangwabutaka biciwe mu mashuri bajyanwagamo ku gahato

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 Kamena 2021 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yategetse ko ibendera ry’igihugu ryururutswa rikagezwa muri kimwe cya kabiri, mu rwego rwo guha icyubahiro imibiri y’abana 215 yagaragaye mu ishuri rya ‘Kamloops’, ryahoze ari ryo rya mbere rinini mu yigishirizwagamo abasangwabutaka bo muri Canada.

Nyuma y’uko Canada ibonye ubwigenge mu 1867, abari abayobozi b’icyo gihugu bakijemo bakomoka ku Mugabane w’i Burayi, bagiranye amasezerano n’amoko y’abasangwabutaka bahasanze yari agamije kunoza imibanire, kuko abo basangwabutaka bari bafite umuco utandukanye n’uw’abo bimukira.

Mu 1876, aba bimukira bari baramaze kuba abaturage ba Canada kuko bari barahabyariye, batangiye kwikanga ko aba basangwabutaka bazabikoma, bakabambura ubutaka cyangwa bakabigaragambyaho mu bundi buryo, bituma bashyiraho itegeko rigabanya uburenganzira bwabo mu bijyanye n’imiyoborere, ikoreshwa ry’ubutaka ndetse n’ibirimo serivise zo kwiga no kwivuza.

Ibi ariko ntibyari bihagije, kuko n’ubwo abasangwabutaka babujijwe uburenganzira butandukanye, bakomeje kwigisha abana babo umuco wabo wihariye, kandi ibi byari ikibazo ku bimukira bari bamaze no kurema inzego za Leta.

Ibi nibyo byatumye bashyiraho amashuri yiswe ‘residential school’ yari agamije guhindura imyumvire y’urubyiruko rw’abasangwabutaka, binyuze mu kubahatira kwiga muri ayo mashuri, aho batari bemerewe kuvuga indimi zabo ndetse no gukora imigenzo y’umuco wabo. Aya mashuri kandi yari agamije kurandura umuco w’abasangwabutaka, bityo ntibakomeze kwibona nk’abantu bihariye.

Buri mwana wese ukomoka mu muryango w’abasangwabutaka yagombaga kunyura muri aya mashuri, aho bahuriraga n’ubuzima butoroshye burimo uburwayi butewe no kurya indyo ituzuye ndetse n’ihohoterwa ribabaza umubiri n’irishingiye ku gitsina.

Muri rusange, hubatswe amashuri arenga 150 yanyuzemo abana barenga 150 000 barimo 80 000 barokotse ubwo bugize bwa nabi, bakaba bakiriho kugeza ubu.

Nibura hejuru ya 90% by’abana banyuze muri aya mashuri, bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa mu buryo bw’ibabazamubiri, irishingiye ku bitekerezo ndetse n’irishingiye ku gitsina. Ibi byatumaga benshi biyahura, abandi bakicwa n’ubukonje bari kugerageza gutoroka.

Muri 2015, Komisiyo y’Ukuri n’Ubwiyunge muri Canada yaje kwanzura ko ibyo Leta y’icyo gihugu yakorewe abana b’abasangwabutaka ari ‘Jenoside y’Umuco wabo’, ibyatumye Leta itangira kwishyura iyo miryango aho imaze gutanga miliyari zirenga 3$ muri ibyo bikorwa.

Minisitiri w’Intebe Trudeau yategetse ko ibendera rya Canada ryururutswa mu rwego rwo guha icyubahiro abandi bana 215 barimo n’umwana w’imyaka itatu, bagaragaye mu ishuri rya ‘Kamloops’ ryahagaritswe mu 1978, aho imibiri yabo yari itabye muri iryo shuri kandi nta muntu n’umwe ubizi, n’ubwo abasangwabutaka bahoze baryigaho bari baragerageje gutabaza bavuga ko hari bagenzi babo biganaga batazi aho bagiye.

Muri rusange, ishuri rya nyuma ryaje guhagarikwa mu 1996, ariko Papa Francis uyobora Kiliziya Gatolika yavuze ko atazasaba imbabazi ku byaha byakorewe muri aya mashuri, dore ko hafi ya yose yayoborwaga n’abihayimana mu ntangiriro zayo.

Ishuri rya Kamloops ryabonetsemo abana 215 ryafunzwe mu 1978

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .