Canada: Yirukanywe ku kazi nyuma y’igishushanyo cya Trump yakoze

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Umunya-Canada umenyerewe mu gukora inkuru zishushanyije ‘Cartoon’, yirukanywe ku kazi ke nyuma yo gushushanya Perezida Trump, akinira Golf hejuru y’imirambo y’abimukira babiri.

Iki gishushanyo cyagiye hanze kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, nyuma y’iminsi ibiri Michael de Adder, yandika kuri Twitter ko yirukanywe n’ikigo yakoreraga cyitwa New Brunswick cyo muri Canada.

Muri iki gishushanyo, Michael de Adder yagaragaje Perezida Trump, akina Golf asaba imirambo y’abimukira kuba yakomeza gukina.

Igishushanyo cya De Adder cyari gishingiye ku munya El Salvador, Oscar Alberto Martínez n’umwana we w’umwaka umwe n’amezi 11, Angie Valeria, bapfiriye mu mugezi wa Rio Grande ubwo bageragezaga kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

CNN yanditse ko muri icyo gishushanyo cye, yagaragaje Trump ahagaze hejuru yiyo mirambo akina Golf ayibaza nimba yakomeza kwikinira.

Ubuyobozi bw’ikigo New Brunswick ari nabwo bwasohoye iki gishushanyo bwamaganye ibyo Adder yakoze, bavuga ko anashyiraho icyo gishushanyo atigeze abamenyesha.

Iki kigo cyahamije ko cyasheshe amasezerano bari bafitanye na de Adder ariko kivuga ko guhamya ko byatewe n’igishushanyo yakoze kuri Trump atari byo.

Trump akomeje kuba ibamba ku bimukira bavuye mu bihugu cyane cyane ibyo muri Amerika y’Amajyepfo ababuza kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abo biganjemo abo muri Honduras, Guatemala na El Salvador bavuga ko bahunga akarengane n’ubukene.

Igishushanyo cya Trump cyakozwe na de Adder

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza