00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada yarekuye umuyobozi w’urwego rw’imari muri Huawei

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nzeri 2021 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Leta ya Canada yarekuye Meng Wanzhou, umukobwa wa Ren Zhengfei washinze ikigo cy’ikoranabuhanga cya Huawei, akaba ari nawe ushinzwe ibijyanye n’imari muri iki kigo cya mbere mu gukora ibikoresho bitandukanye ku rwego rw’Isi.

Meng yafungiwe muri Canada mu 2019 ku busabe bwa Amerika, nyuma yo gushinjwa gutanga amakuru atari yo, yatumye banki ya HSBC ikorana n’ikigo cya Skycom, bigatuma iyo banki igwa mu mutego wo kwica amabwiriza y’ibihano mpuzamahanga Amerika yari yarafatiye Iran.

Ibi byatumye uyu mugore afungirwa mu nzu afite muri Canada ariko uruhande rw’u Bushinwa rukomeza gusaba ko arekurwa kuko ibyo yashinjwaga nta shingiro byari bifite, ahubwo byari bishingiye kuri politiki ya Amerika yo gufatira ibihano ikigo cya Huawei n’abayobozi bacyo.

Abashinjacyaha bashinjaga Meng bavuze ko barekeye kumukurikirana nyuma y’uko bagiranye amasezerano yo kugira ibyaha n’amakosa amwe yemera mu byo yashinjwaga, nubwo hari ibyo yakomeje guhakana.

Nyuma y’ifatwa rye, u Bushinwa bwataye muri yombi abaturage babiri ba Canada, ari bo Michael Spavor na Michael Kovrig bashinjwa ibyaha by’ubutasi ndetse umwe muri bo aza gukatirwa imyaka 11 y’igifungo. Aba baturage bamaze gufungurwa, aho bagiye gusubizwa muri Canada.

Meng Wanzhou wari umaze imyaka itatu afungiwe mu nzu ye iri muri Canada, yarekuwe nyuma yo kugirana ubwumvikane n'ubushinjacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .