00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada: Gukwirakwiza amagambo y’urwango kuri internet bigiye kujya bihanwa nk’icyaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Kamena 2021 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Leta ya Canada yahishuye ko gukwirakwiza amagambo abiba urwango kuri internet bigiye kujya bihanwa nk’icyaha.

Hashize igihe itegeko rihana ibyaha muri Canada ririmo kuvugururwa, ibi bikaba bije nyuma y’igitero cyahitanye abantu bane bo mu muryango w’abayisilamu.

Ibi byakozwe n’umugabo w’imyaka 20 wahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi n’iterabwoba nyuma yo kwica abantu bane bo mu muryango umwe abagongesheje ikamyo mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’Umujyi w’Intara ya Ontario ku wa 6 Kamena 20121, icyaha Polisi ivuga ko cyenyegejwe n’amagambo y’urwango.

Minisitiri w’Ubutabera, David Lametti, yagize ati “Ibikorwa turimo dukora uyu munsi bizafasha mu kurengera abafite intege nke n’abagerwaho n’ingaruka no guhana abakwiza amagambo y’urwango bifashishije imiyoboro ya internet.”

Impinduka mu itegeko rihana ibyaha zinagamije gufasha rubanda kwamagana abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budakwiye barimo abantu ku giti cyabo bafite site za internet, abakoresha blog n’abandi.

Uhamwe n’icyaha ashobora kuzajya acibwa ihazabu y’ibihumbi birenga 16 by’amadolari (16.250$) mu gihe yakwirakwije urwango bikagira umuntu bigiraho ingaruka.

Nyamara kugeza ubu abakoresha imbuga nkoranyambaga ntibarebwa n’izi mpinduka kuri ubu. Leta ya Ottawa ivuga ko hari gahunda yo guha urubuga abaturage bagatanga ibitekerezo ku buryo na bo babazwa ibikorwa bidahwitse baba bakoze.

Ibi birimo amategeko ajyanye n’uburyo imbuga nkoranyambaga zigenzura amagambo y’urwango azinyuzwaho , amagambo y’iterabwoba akurura imidugararo.

Abayisilmu bamagana igikorwa cy'iterabwoba cyahitanye abantu bane mu ntangiriro z'uku kwezi muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .