00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byemejwe ko Cathédrale Notre-Dame de Paris izongera gufungura imiryango mu 2024

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Cathédrale Notre-Dame de Paris iherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, hatangajwe ko ibikorwa byo kuyisana birimbanyije ku buryo mu mwaka wa 2024 izongera gufungura imiryango.

Iyi Cathédrale iri mu zikuze ku Isi dore ko imaze imyaka 850, yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu mwaka wa 2019.

Umuryango Friends of Notre Dame de Paris wita kuri iyo nyubako y’amateka, mu itangazo washyize hanze kuri uyu wa Gatandatu watangaje ko ibikorwa byo gusana iyo nyubako birimbanyije.

Mu biri gukorwa harimo gukomeza inkingi zayo n’inkuta. General Jean-Louis Georgelin uyobora umuryango wagize uruhare mu gusana iyo Cathédrale, yagize ati “Turi kugerageza kuvugurura no kubaka ibice byibasiwe n’inkongi y’umuriro, ku buryo izongera gufungura amarembo ku bayisura mu 2024.”

Ubwo iyo nyubako yashyaga mu 2019, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yijeje ko igomba kubakwa mu myaka itanu ikaba yongeye gufungurwa.

Ntabwo n’ubu haramenyekana icyateye inkongi y’umuriro kuri iyi nyubako y’amateka, icyakora hari amakuru amwe yagiye hanze avuga ko ishobora kuba yaratewe n’umuntu wanywaga itabi cyangwa se ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.

Iyi Cathédrale izongera gufungura imiryango mu 2024 nyuma y'imyaka itanu ifashwe n'inkongi y'umuriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .