Bwa mbere mu myaka itatu, akagunguru ka Peteroli kaguze amadolari arenga 70

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 8 Gicurasi 2018 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Mu gihe benshi bategerezanyije amatsiko n’ubwoba umwanzuro Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, azafata ku birebana no kugumishaho amasezerano ku ihagarikwa ry’umugambi wo gucura intwaro za kirimbuzi muri Iran, agaciro k’akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli kaguze amadolari asaga 70.

Ni ubwa mbere kuva mu Ugushyingo 2014 ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamuka kuri iki kigero, kuba hari ubwoba ko Trump azakura Amerika muri ariya masezerano bikaba bishyirwa mu majwi.

Mu 2015 nibwo ibihugu by’ibihangange ku Isi birimo Amerika, u Bushinwa, u Burusiya, u Bufaransa, u Bwongereza n’u Budage byashyize umukono ku masezerano akuriraho Iran ibihano bishingiye ku bukungu, nayo igahagarika gahunda yayo yo gucura intwaro z’ubumara.

Nubwo aya masezerano ari kimwe mu bikorwa bikomeye Barack Obama yagezeho ubwo yari Perezida wa Amerika, Trump wamusimbuye yavuze ko azavugururwa, icyemezo cye cya nyuma akazagitangaza tariki 12 Gicurasi.

Umusesenguzi mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli mu kigo cy’ubushakashatsi cya IHS Markit, Victor Shum, yavuze ko uku gutinda k’umwanzuro wa Trump, ndetse no kuba benshi biteze ko Amerika izasubizaho ibihano byafatiwe Iran biri mu byatumye iki giciro kizamuka cyane.

CNN ivuga ko ubu bwoba bwaje busanga izindi mbogamizi zirimo kuba peteroli ikomeje gukenerwa cyane ku Isi, mu gihe Umuryango w’ibihugu bicukura peteroli, OPEC n’u Burusiya byemeranyije kugabanya iyacukurwaga kugera k’utugunguru dusaga ibihumbi 500 ku munsi kugeza mu mpera za 2018.

Iran niramuka yongeye gufatirwa ibihano bizagira ingaruka ku byoherezwa mu mahanga, by’umwihariko k’utugunguru miliyoni imwe twa peteroli idatunganyijwe.

Shum ariko avuga ko ingaruka icyemezo cya Trump cyagira zitangana n’izagaragaye mu 2012 ubwo ibihugu byinshi byafatiraga Iran ibihano.

Impamvu ni uko ibihugu bitandukanye birimo n’ibiri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU bikomeje kumusaba kutayavamo, u Bushinwa nabwo buri mu bihugu byohereza peteroli nyinshi mu mahanga bukaba butamushyigikiye.

Mu bihano Amerika, Umuryango w’Abibumbye na EU byari byafatiye Iran harimo gufatirwa kw’imitungo iri mu mahanga, kubuzwa kohereza ibicuruzwa byiganjemo peteroli mu mahanga, kubuzwa gukoresha uburyo mpuzamahanga bwo guhererekanya amafaranga n’ibindi.

Iran iza ku mwanya wa gatanu mu gucukura peteroli nyinshi ku Isi, aho ku munsi hacukurwa utugunguru miliyoni 3.8 twiyongereyeho miliyoni imwe kuva mu 2015 ubwo biriya bihano byakurwagaho.

Akagunguru ka peteroli uyu munsi kaguzwe hejuru y'amadolari 70

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza