00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri munota abantu 11 bicwa n’inzara ku Isi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Raporo nshya y’umuryango nterankunga, Oxfam yagaragaje ko abantu bakomeje gupfa umusubizo bazira inzara mu bice bitandukanye by’isi aho nibura buri munota ihitana abantu 11.

Oxfam yatangaje ko umubare w’abadafite ibiribwa bihagije nawo wiyongereyeho miliyoni 20 ukagera kuri miliyoni 155 uyu mwaka ugereranyije n’umwaka ushize.

Iyi raporo yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga, igaragaza ko mu isi muri rusange umubare w’ababayeho bahura n’ibibazo by’ubuzima biterwa n’inzara wikubye inshuro esheshatu mu mwaka ushize, kugeza ubu inzara ikaba iri guhitana abantu baruta abo Covid-19 iri kwivugana. Covid-19 yo nibura buri munota yica abantu babarirwa muri barindwi.

Umuyobozi mukuru wa Oxfarm yo muri Amerika, Abby Maxman yabwiye Aljazeera ko iyi mibare iteye inkeke cyane.

Mu bantu bagera kuri miliyoni 155 bugarijwe n’ibibazo by’inzara ku isi, bibiri bya gatatu byabo bazira ko ibihugu byabo biba biri mu makimbirane ya gisirikare. Kugeza hagati muri Kamena, imibare y’abugarijwe n’inzara ikaze mu bihugu bya Ethiopia, Madagascar, Sudani y’Epfo na Yemen.

Ibihugu bya Yemen, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Afghanistan na Venezuela ni byo byagaragajwe nk’ibyakubititse ku birebana n’ihungabana ry’ibiribwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19 ndetse ngo bikanateza ihungabana ry’ubukungu rikomeye muri ibyo bihugu.

Oxfam yagaragaje ko ibintu bitatu biza ku isonga mu guteza ibura ry’ibiribwa muri iki gihe ari icyorezo cya Coronavirus, ihindagurika ry’ikirere n’amakimbirane.

Uyu muryango w’ubugiraneza wagaragaje ko amafaranga akoreshwa mu gisirikare ku isi yiyongereyeho miliyari 51 z’amadolari ya Amerika mu gihe cy’icyorezo , aya mafaranga akaba arenga inshuro esheshatu ayo Umuryango w’Abibumbye ukeneye kugira ngo ubashe guhagarika inzara.

Oxfam yahamagariye ibihugu guhagarika amakimbirane akomeza kwenyegeza inzara ikomeye mu bantu, bikagerageza kugera ku bantu bakeneye ubufasha mu duce twugarijwe kurusha utundi.

Muri uyu mwaka abantu bugarijwe n'inzara ku Isi biyongereyeho miliyoni 20

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .