Brésil: Uwiyamamariza kuba Perezida arakekwaho guharabika mugenzi we akoresheje Whatsapp

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Ukwakira 2018 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Polisi yo muri Brésil yatangije iperereza kuri Jair Bolsonaro, wiyamamariza umwanya wa Perezida, ukekwaho guharabika Fernando Haddad bahaganye yifashishije Whatsapp.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu na Minisiteri y’umutekano nyuma y’uko n’urukiko ruburanisha imanza zishingiye ku matora rutangarije ko rugiye gukora iperereza kuri ibyo birego.

Bolsonaro uhabwa amahirwe menshi yo gutsinda amatora ashinjwa na mugenzi we Haddad, gukoresha sosiyete zigenga zigakwirakwiza ibihuha bigamije kumuharabika .

Ikinyamakuru Folha nicyo cyatangaje bwa mbere ko Bolsonaro yahaye amafaranga sosiyete nyinshi kugira ngo zimufashe guharabika mugenzi we zibinyujije kuri Whatsapp.

Folha yatangaje ko izo zosiyete ziri gutegura ikindi gitero cy’ubutumwa bwibasira Haddad mu Cyumweru kizatangira kuri uyu wa Mbere, ari nacyo kizabamo amatora ya kabiri tariki 28 Ukwakira.

Bolsonaro yahakanye ibyo aregwa avuga ko ibyo bakora byose binyura mu mucyo kandi ko adakwiriye kubazwa ibyaba bikorwa n’abamushyigikiye mu gihe atabibatumye.

Yavuze ko ahubwo na we ajyana mu nkiko Haddad ku bwo kumuharabika amubeshyera.

Ikinyamakuru Quartz cyatangaje ko Bolsonaro aramutse ahamwe n’ibyo byaha, ashobora gukurwa mu bahatanira kuyobora Brésil cyangwa byagaragara yaramaze gutorwa akeguzwa.

Igenzura ryakozwe kuwa Kane tariki 18 Ukwakira ryagaragaje ko Bolsonaro ari we uhabwa amahirwe menshi yo gutsinda kuko afite 59 % mu gihe Haddad afite 41 %.

Whatsapp nayo yatangaje ko yatangiye iperereza ngo imenye ukuri kw’ibivugwa.

Guhera kuwa wa Gatanu Whatsapp yatangiye guhagarika ubutumwa bwa sosiyete zimwe zivugwaho kuba zaraguzwe na Bolsonaro ngo zikwirakwize ubutumwa buharabika Haddad.

Bolsonaro arashinjwa kwibasira mugenzi we Haddad

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza