Kwamamaza

Brésil: Sena yemeje by’agateganyo ko Perezida Rousseff agezwa mu nkiko

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 10:21' na Ntakirutimana Deus


Sena ya Brésil yatoye umwanzuro wo gukurikirana iyeguzwa burundu rya Perezida Dilma Rousseff wari wahagaritswe by’agateganyo kubera ibyaha akekwaho byo guhimba nkana ingengo y’imari ya leta n’imibare igaragaza ko ubukungu bw’igihugu bwifashe neza.

Abasenateri batoreye uwo mwanzuro mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 9 Kanama 2016.

Ikurikiranwa rya Rousseff ryagombaga kwemezwa n’Abasenateri bangana na bibiri bya gatatu bya 81 bagize Sena ya Brésil. Baje kuboneka kuko abatoreye ko atakurikiranwa ari 21, mu gihe 59 bemeje ko yakurikiranwa.

Icyakora Sena igomba kwemeza burundu niba Rousseff yakurikiranwa mu nkiko mu mpera z’uku kwezi.Gukurikiranwa kwe kuzajyana no kweguzwa ku buyobozi.

Ibyaha akurikiranweho birimo gukoresha nabi ingengo y’imari ya leta, aho ngo yajyaga kwaka inguzanyo mu mabanki kugirango ingengo y’imari yiyongere kandi akabikora ntawe yagishije inama.

Kubeshya ko ubwo bukungu buhagaze neza byamufashije kwigarurira imitima y’Abanya-Brésil bituma bongera kumutorera kuba Perezida mu matora yabaye muri 2014.

Tariki ya 12 Gicurasi 2016, Rousseff yahagaritswe by’agateganyo ku buyobozi bwa Brésil, ubuyobozi buhabwa Michel Temer w’imyaka 75 wari visi perezida ukomoka mu ishyaka PSDB.

Mu gihe yakweguzwa burundu, Itegeko rigena ko uwamusimbuye arangiza manda perezida wegujwe yari yaratorewe, bivuze ko Temer yazayobora Brésil kugeza mu mpera za 2018.

Rousseff naramuka yegujwe burundu, azaba ari amateka akomeye ku ishyaka ry’abakozi PT, akomokamo ryari rimaze imyaka 13 riyobora Brésil.

Iryo yeguzwa kandi ryaba ari amateka yisubiramo bwa kabiri muri Brésil, kuko byigeze kubaho mu 1992, ubwo Fernando Collor wari perezida yeguzwaga kuri uwo mwanya ashinjwa ruswa.

Dilma Rousseff, Umugore w’imyaka 68 wayoboye Brésil kuva mu 2010,ahakana yivuye inyuma ibyaha ashinjwa, avuga ko abihimbirwa n’abatavuga rumwe na we bashaka kumukura ku butegetsi.

Perezida Rousseff ashobora kugezwa mu nkiko agahita anatakaza ububasha bwo kuyobora

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Ifoto y’umunsi
2016-09-27 08:20:56
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved