Brazil: Perezida Dilma Rousseff yegujwe bidasubirwaho

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 31 Kanama 2016 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Brazil Dilma Rousseff kuri uyu wa Gatatu yegujwe bidasubirwaho n’abasenateri nyuma y’urubanza yaburanye ku byaha ashinjwa byo kubeshya nkana imibare y’ingengo y’imari ya leta rutavuzweho rumwe.

Mu gihe hasabwaga bibiri bya gatatu by’abasenateri kugira ngo yeguzwe, 61 mu bagera ku 81 bose batoye umwanzuro wo kumukura ku butegetsi.

Bagombaga gusubiza ikibazo cyo kumenya niba yarakoze icyaha kijyanye n’inshingano ze.

Perezida Rousseff akekwaho kwica nkana ingengo y’imari ya leta, ahimba amakonti ndetse akanabeshya imibare agamije kugaragaza ko ubukungu bw’igihugu buhagaze neza ugereranyije n’ukuri kw’ibyari bihari kugirango abashe kongera gutorerwa kuba Perezida mu 2014.

Gusa mu rubanza rwe ntiyahwemye guhakana ibyo aregwa, agaragaza ko ari inyangamugayo n’inzirakarengane, bityo ko azira akarengane gakomeye nk’uko Le monde yabitangaje.

José Eduardo Cardozo wamwunganiye mu rubanza ati “Amateka azirengera kwemeza ko Rousseff ari inzirakarengane.”

Uruhande rw’abunganira Perezida Rousseff ruvuga ko kumukuraho, ari coup d’Etat y’inzego z’ubuyobozi iyobowe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse na Michel Temer wahoze ari visi perezida we, kuri ubu akaba ari we uyoboye inzibacyuho kuva muri Gicurasi uyu mwaka.

Rousseff w’imyaka 68 yabaye Perezida wa Brésil kuva mu 2010, igihugu cya mbere kinini muri Amerika y’Amajyepfo.

Dilma Rousseff kuri uyu wa Gatatu yegujwe bidasubirwaho n’abasenateri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza