Botswana: Ambasaderi wa Amerika yasabwe gusobanura niba iri mu bihugu Trump yise ‘imisarani’

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 12 Mutarama 2018 saa 05:55
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump agereranyije ibihugu bya Afurika n’imisarani, Botswana yatumijeho ambasaderi w’iki gihugu kugira ngo asobanure niba na yo iri mu byavuzwe.

Kuwa Kane ni bwo Trump wari mu nama yiga ku kibazo cy’abimukira yari ihuje Abadepite bakomoka mu mashyaka abarizwa muri Amerika, yibajije impamvu bemera kwakira abimukira baturuka mu bihugu bya Afurika na Haiti agereranya n’umwanda wo mu bwiherero.

Ati” Kuki dushaka ko bariya bantu bose baturuka mu bihugu by’umwanda (shithole countries) baza hano?”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Botswana, rivuga ko bahamagaje ambasaderi wa Amerika muri iki gihugu, kugira ngo bamugaragarize uburyo bababajwe n’amagambo ya Trump ndetse anasobanure niba nabo bari mu bagereranywa n’imisarani, kuko bafiteyo abaturage, mu gihe hari n’abandi bashobora kuba bateganya kuhasura.

Iri tangazo riragira riti “ Guverinoma ya Botswana iribaza impamvu Trump ashobora gukoresha ijambo riharabika, igihe ari kuvuga ku bihugu bimaze imyaka myinshi bifitanye umubano na Amerika.”

Bakomeje bagaragaza ko kuba baragiye bakira ndetse bagacumbikira Abanyamerika, ndetse mu mpera z’uku kwezi bakaba bazakira itsinda riturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, bituma bashimangira ko imvugo ya Trump idakwiye ndetse yuzuyemo ivangura.

Botswana kandi yahamagariye Umuryango w’iterambere rya Afurika y’Amajyepfo SADC, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU n’ibindi bihugu byo kuri uyu mugabane no ku isi guhuza ijwi bakamagana amagambo ya Trump.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Trump yavuze ko nta jambo riharabika yigeze avuga ku banya-Haiti, uretse kuba ari igihugu gikennye cyane kandi gifite ibibazo.

Ati” Ntabwo nigeze mvuga ngo ‘tubirukane’, byahimbwe n’aba-democrates. Mfitanye umubano mwiza n’Abanya-Haiti. Birashoboka ko ubutaha nzajya mfata amajwi y’inama. Birababaje, nta cyizere.”

Mu masaha yari yabanje Trump yari yanditse ko nubwo imvugo yakoresheje muri iriya nama yari ikomeye, ntaho ihuriye n’ibyasakaye ndetse yongera gushimangira ko icyo bakeneye ari abimukira bazagira uruhare mu guteza imbere Amerika.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza