00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boris Johnson yokejwe igitutu nyuma yo kugabanya inkunga u Bwongereza bwahaga ibihugu bikennye

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 7 Kamena 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, akomeje kotswa igitutu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko barenga 30 barimo n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Theresa May ndetse n’imiryango ikora ibikorwa by’ubugiraneza nyuma yo kugabanya inkunga iki gihugu cyahaga ibihugu bikennye hirya no hino ku Isi.

Ubusanzwe u Bwongereza bwoherezaga inkunga mu mahanga ingana na 0.7% by’inyungu y’iki gihugu buri mwaka.

BBC yatangaje ko iyi nkunga yifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo gufasha abana b’abakobwa kwiga, gutanga amazi meza, gufasha abarwaye agakoko gatera SIDA ndetse no mu yindi mishinga itandukanye mu bihugu nka Yemen, Syria, Afghanistan, Ethiopia, Nigeria n’ibindi byashegeshwe n’intambara.

Umwaka ushize wa 2020 Boris Johnson yagabanyije iyi nkunga ayivana kuri 0.7% ayishyira kuri 0.5%, avuga ko ari ukubera ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyateje ku bukungu bw’iki gihugu ndetse ko bitazahoraho ahubwo ko ari iby’igihe gito.

Iyi 0.2% yagabanyijweho irenga miliiyari 4$, amafaranga bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bavuga ko nta kintu kinini yaramura ku bukungu bw’u Bwongereza ariko yatuma ubuzima bwa benshi bari mu kaga buhungabana.

Uyoboye itsinda ry’abadashyigikiye iri gabanywa ry’inkunga, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga mu Bwongereza, Andrew Mitchell, yavuze ko iki gihugu ari cyo cyonyine mu bihugu bikize biri mu muryango wa G7 cyagabanyije inkunga kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Kugira uruhare mu gutanga inkunga bizatuma zifasha amahanga bizatuma inama ya G7 irushaho kugenda neza. Ikindi kugabanya inkunga bizateza ingaruka zikomeye cyane zirimo n’imfu za benshi zidashobora kwirindwa."

Iki gihugu nicyo kizakira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagize Umuryango w’ibihugu biri muri G7 birimo, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Buyapani, u Budage, u Butaliyani ndetse n’u Bwongereza, iziga ku kibazo cyo guhangana n’ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyateye ku bukungu bw’Isi.

Imiryango itandukanye ikora ibikorwa by’ubugiraneza irimo Oxfam, ActionAid yo mu Bwongereza yavuze ko kugabanya iyi nkunga bizasenya byinshi ku buryo bizagabanya agaciro n’icyubahiro by’iki gihugu mu nama ya G7 iteganyijwe kuba ku itariki 11 Kamena 2021.

Umunyabanga wa Ministeri y’Ubuzima mu Bwongereza, Matt Hancock, yabwiye BBC ko kugabanya iyi nkunga bifite ibisobanuro byumvikana, kuko icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu bw’iki gihugu bwa mbere kuva mu myaka 300 ishize.

Kugeza ubu icyemezo cyo gusubiza inkunga kuri 0.7% ntikirafatwa, ariko benshi mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bafite icyizere ko kiza kwemezwa.

Kugabanya inkunga k'u Bwongereza mu bihugu byashegeshwe n'intambara nka Yemen bishobora kuzagira ingaruka ku buzima bwa benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .