Boris Johnson yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Ishyaka ry’aba-Conservateurs (rigendera ku mahame ya kera) ryatoreye Boris Johnson kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza.

Boris asimbuye Theresa May wari umaze imyaka itatu ari kuri uwo mwanya guhera mu 2016.

Yatowe kuri uyu wa Kabiri n’abadepite bagize ishyaka rye, atsinze Jeremy Hunt bari bahanganye.

Boris azwi nk’umuntu wifuza ko u Bwongereza bwivana mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) uko byagenda kose.

Theresa May weguye yashimiye Boris ku nshingano nshya yahawe, amwizeza ubufatanye.

Abicishije kuri Twitter, May yagize ati “ Dukeneye gukorerwa hamwe kugira ngo twivane mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Brexit) mu buryo bubereye u Bwongereza bwose no gukomeza kubuza Jeremy Corbyn kwinjira muri Guverinoma. Nkwijeje ubufasha aho nzaba nicaye.”

Jeremy Corbyn ni umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi ryifuza ko habaho andi matora ya kamarampaka ku cyemezo cy’u Bwongereza cyo kwikura mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi cyangwa hagakoreshwa ubwumvikane mu kuvamo.

Minisitiri w’Intebe mushya, Boris Johnson yashimiye Theresa May asimbuye ndetse na Jeremy Hunt bari bahanganye.

Yavuze ko Hunt ari umugabo ufite ibitekerezo bihamye ndetse ko azamwiyambaza.

Boris w’imyaka 55 yavuze ko hari abantu baraza kwibaza impamvu ari we watowe nka Minisitiri w’Intebe ariko ashimangira ko ubwenge butagenewe abantu bamwe.

Ati “Ndabizi ko hari abantu bazibaza ku bunararibonye bwanyu ku cyemezo mwafashe. Ndashaka kugaragaza ko nta muntu umwe, nta shyaka ribaho ryonyine rifite ububasha ku bunararibonye.”

Yavuze ko kuva amatora arangiye, igisigaye ari ugutangira akazi.

Nk’umuntu wakomeje kugaragara ashyigikiye ko u Bwongereza bwivana muri EU nta bwumvikane bubayeho, akimara gutorwa yamaganywe na Jeremy Corbyn wo mu ishyaka ry’abakozi.

Corbyn yagize ati “Boris Johnson yatsinze kubera gushyigikirwa n’abantu batageze ku bihumbi ijana bo mu ishyaka rye, nyuma yo kwizeza abakire kubagabanyiriza imisoro, yigira inshuti y’abanyamabanki, ashishikariza ko tuva muri EU nta bwumvikane.”

Corybyn yavuze ko kwivana muri EU nta bwumvikane bubayeho bizatuma Abongereza babura akazi, ibiciro by’ibicuruzwa bikiyongera n’ibindi.

Mu 2016 nibwo u Bwongereza bwatoye bwivana muri EU, umwanzuro watumye uwari Minisitiri w’Intebe David Cameron yegura.

Theresa May wamusimbuye na we yananiwe kuvana icyo gihugu muri uwo muryango, nyuma y’uko uburyo bwose yagiye ategura bwagiye bwangwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Boris w’imyaka 55 yavuze ko hari abantu baraza kwibaza impamvu ari we watowe nka Minisitiri w’Intebe ariko ashimangira ko ubwenge butagenewe abantu bamwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza