Kwamamaza

Bolivia:Minisitiri yakubiswe kugeza apfuye

Yanditswe kuya 26-08-2016 saa 12:09' na Gonzalde Nshimiyimana


Leta ya Bolivia yatangaje ko Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu wungirije Rodolfo Illanes, yashimuswe ndetse akaza kwicwa n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakoraga imyigaragambyo.

Abayobozi bakuru b’igihugu batangaje ko Rodolfo Illanes ndetse n’abamurinda batawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bafatiwe kuri bariyeri yari yashyizweho n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu gace ka Panduro, mu birometero 160 uvuye mu murwa mukuru w’ubutegetsi La Paz.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Carlos Romero na we yavuze ko ibihamya byose bigaragaza ko Illanes yiciwe mu gitero cyari cyateguwe.

Ubwo abapolisi bageraga ahabereye ubwo bugizi bwa nabi, abakozi babiri bacukuraga amabuye y’agaciro baguye mu masasu yarashwe na Polisi ubwo yageragezaga guhosha imvururu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Le Razon, cyanditse amwe mu magambo yavuzwe na Minisitiri w’ingabo mu gihugu Reymi Ferreira, aho yagize ati ‟Ahagana mu saa munani zo mu rucyerera nibwo Illanes yafashwe arakubitwa kugeza apfuye.Ntibyashobotse ko duhita tubona umurambo we.”

Yongeyeho ko abasaga 100 bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi bamaze gufatwa kandi ko igihugu cyacitse umugongo kubera urupfu rw’uyu muyobozi aho na Perezida Evo Morales ubwe yahungabanyijwe n’urupfu rwe.

Aba bakozi bo mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, bafunze imihanda yo muri kariya gace guhera ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Abigaragambyaga basabaga Leta kubaha ibirombe byinshi byo gukoreramo, no kubaha uburenganzira busesuye bwo gukorana n’ibigo byigenga.

Ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro muri iki gihugu, ryatangaje ko igihe cyose Perezida azaba adasohoje aya masezerano batazahwema kwigaragambya kugeza avuye ku izima.

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu wungirije, Rodolfo Illnes yishwe n'abacukuzi b'amabuye y'agaciro
Kuwa kane w'icyumweru, abakozi babiri bacukura amabuye y'agaciro bishwe barashwe
Abigaragambya bashyamiranye na polisi
Polisi yabateye ibyuka biryana mu maso
Polisi y'igihugu yakoze ibishoboka igerageza guhosha imyigaragambyo
Iyi myigaragambyo yatumye imihanda imwe ifungwa kuva kuwa kabiri

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 13 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved