Boeing izahomba agera kuri miliyari $5.6 nyuma y’impanuka zo muri Ethiopia na Indonesia

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ikora indege, Boeing, yatangaje ko ayo yateganyaga kwinjiza azagabanukaho miliyari 5.6 z’amadorari ya Amerika nyuma y’impanuka z’indegege zayo za 737 Max zabereye muri Ethiopia na Indonesia.

Iki gihombo kizaterwa ahanini na miliyari $4.9 iyi sosiyete iteganya gutakaza mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka bitewe n’ibyo igomba guha abakiriya bayo ndetse n’ingaruka z’umusaruro muke aho hari indege za Boeing zahagaritswe gukoreshwa kugera mu Ugushyingo.

Ibi bizatuma ibyo Boeing yagombaga kwinjiza mbere y’imisoro bigabanukaho miliyari 5.6 z’amadolari mu gihembwe cya kabiri.

Imigabane ya Boeing yiyongereyeho 2%, ibintu abasesenguzi bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko abashoramari bayifitiye icyizere.

Nyuma y’impanuka y’indege za Boeing zabaye muri Werurwe muri Ethiopia na Indonesia zigahitana abagera kuri 346 mu mezi atanu gusa, Boeing irimo guhura n’igihombo itigeze igira mu mateka yayo.

Umuyobozi ushinzwe imari muri Boeing, Greg Smith, avuga ko bari gukora ibishobola byose kugira ngo bazamure ibyo binjiza.

Ati “Turi gufata ingamba zikarishye mu kugenzura no kongera ibyo twinjiza muri ibi bihe bikomeye.”

Boeing ikomeje guhura n'ibibazo nyuma y'impanuka indege zayo zakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza