Ubwo yatangazaga ibi, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Norvège, Petter Eide, yavuze ko iyi nkundura ya “Black Lives Matter” yatumye ibihugu byo hanze ya Amerika nabyo bitangira guhashya irondaruhu riri mu bihugu byabo.
Ati “Mbona ko ikibazo gikomeye twabonye muri Amerika, ndetse no mu Burayi na Aziya, ni ubwiyongere bw’amakimbirane ashingiye ku busumbane. “Black Lives Matter” yabaye ikintu cy’ingenzi ku Isi yose mu kurwanya akarengane gashingiye ku irondaruhu.”
Yavuze kandi ko n’ubwo mu gihe cy’imyigaragambyo ya “Black Lives Matter” hari hake hagiye hagaragara urugomo, muri rusange ngo yagiye iba imyigaragambyo y’amahoro, ndetse ngo n’aho urwo rugomo rwabaga byabaga bitewe na polisi cyangwa abandi barwanyaga abigaragambyaga.
Ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko imyigaragambyo myinshi yateguwe na Black Lives Matter yabaye mu mahoro, yego hari ahagiye haba urugomo, ariko akenshi byaterwaga n’ibikorwa bya polisi cyangwa abandi bigaragambyaga badashyigikiye Black Lives Matter.”
Hejuru ya 93% by’imyigaragambyo ya “Black Lives Matter” yabaye muri Amerika yabaye mu mahoro nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na “Armed Conflict Location and Evet Data Project” muri Nzeri bwabigaragaje, aho bwasuzumye imyigaragambyo 7.750 yabaye mu mezi ane mu mwaka ushize.
N’ubwo bimeze bityo ariko, ntibyahwemye ko muri Amerika n’i Burayi hari ahagaragaye imyigaragambyo yivanzemo urugomo, gutwika ibintu, gutera imyuka iryana mu maso, gusenya ibibumbano, ndetse no kwibasira polisi, kuva Black Lives Matter yatangizwa mu 2013, nyuma y’iraswa ry’umwirabura Trayvon Martin.
Uretse Black Lives Matter, hari undi mudepite watanze Donald Trump na we nk’umukandida w’igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, ku bw’uruhare yagize mu kugarura umubano mwiza hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Israel.
Biteganyijwe ko mu Ugushyingo aribwo hazatangazwa uzegukana iki gihembo ngarukamwaka cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!