00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bill Cosby yarekuwe nyuma yo gutesha agaciro ibyaha yari amaze imyaka ibiri afungiwe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 30 Kamena 2021 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Umunyamerika, Bill Cosby wamenyekanye mu gukina filime n’urwenya, yarekuwe nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Pennsylvanie rutesheje agaciro ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina Andrea Constand amuhaye ibiyobyabwenge mu 2004.

Ni ibyaha yahamijwe mu 2018 akatirwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itatu na 10 ariko arajurira.

ABC News yatangaje ko urwo Rukiko rwasobanuye ko urubanza rwa Cosby rwabayemo amakosa kuko mu 2018 yaburanishijwe ataragombaga kongera kuburanishwa.

Impamvu ni uko mu 2005 Cosby yari yasezeranyijwe na Bruce Castor wari umushinjacyaha muri icyo kirego cyatanzwe bwa mbere muri uwo mwaka, ko atazongera kugikurikiranwaho.

Yamusabye kwemera ibyo atakoze akabihamya nk’ibyo yakoze, ibintu Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko binyuranyije n’itegeko nshinga.

Mu 2006 nabwo Cosby yishyuye miliyoni 3 $ kuri icyo kirego yizera ko atazongera gukurikiranwa.

Mu 2015 ubwo Kevin R. Steele yasimburaga Bruce Castor ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru wa Montgomery County, yahise yubura icyo kirego.

Urukiko rwanzuye ko Ubushinjacyaha bwakoze amakosa muri icyo kirego, ari nayo yashingiweho Bill Cosby arekurwa.

Bill Cosby yarekuwe nyuma yo gutesha agaciro ibyaha yari amaze imyaka ibiri afungiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .