00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biden yongeye kwisegura kuri Macron, ubuzima bwa Elizabeth II bukomeje kwibazwaho: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ukwakira 2021 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kwisegura kuri Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, kubera uburyo igihugu cye kititwaye neza ubwo cyacaga ruhinga nyuma u Bufaransa, kikagirana amasezerano na Australie nyamara yari yarayagiranye n’u Bufaransa.

Aya masezerano azwi nka ‘Aukus pact’, agena ko Amerika izagurisha Australie intwaro zirimo ubwato bugendera munsi y’amazi bushobora gukoresha intwaro kirimbuzi, akazaba afite agaciro karenga miliyari 90$.

Icyakora kuva mu 2016, u Bufaransa bwari bwaragiranye amasezerano na Australie yo kububakira izo ntwaro, nubwo zari zifite ikoranabuhanga ziciriritse ugereranyije n’iryo Amerika izaha Australie. Amasezerano y’u Bufaransa na Australie yari ahendutse kuko yari afite agaciro ka miliyari 37$.

Perezida Biden yavuze ko mu gihe ibihugu byombi byagiranaga amasezerano, yari azi ko “U Bufaransa bwabwiwe ko amasezerano na Australie atazagerwaho.”

Iki kibazo cyatumye u Bufaransa bwigumura kuri Australie na Amerika ndetse impande zombi zisaba icyo gihugu imbabazi, ibintu byongeye gushimangirwa na Perezida Biden wahuriye na mugenzi we Macron mu Bufaransa, akamubwira ko uburyo Amerika yitwaye muri icyo kibazo budakwiye.

Aba bayobozi bombi bitabiriye inama ya G20, yanitabiriwe na Perezida Paul Kagame, banaganiriye ku bindi bibazo birimo ihindagurika ry’ikirere, umutekano hirya no hino ku Isi n’ibindi bitandukanye.

Biden yongeye kwisegura kuri Macron kubera imyitwarire idahwitse igihugu cye cyagaragaje mu masezerano cyasinye na Australie

===============================================

Ubuzima bw’Umwamikazi w’u Bwongereza bukomeje kwibazwaho

Ubuzima bw’Umwamikazi w’Ubwongereza, Elizabeth II, buri kwibazwaho nyuma y’uko asabwe n’abaganga be kumara ibyumweru bibiri mu kiruhuko atitabira ibikorwa rusange.

Iki cyemezo kije gikurikira ijoro rya mbere mu myaka umunani ishize aho uyu Mwamikazi yaraye mu bitaro, ibintu byabaye ku itariki ya 20 ukwezi gushize ndetse nyuma yaho akaza kugaragara agenda yifashishije inkoni, ari na bwo bwa mbere byari bimubayeho mu bikorwa rusange.

Ku myaka 95, birumvikana ko ubuzima bwa Elizabeth II butameze neza ariko amakuru akavuga ko adafite ikibazo cy’uburwayi runaka bukomeye, ahubwo ikibazo afite ari umunaniro, ku buryo mu gihe yabona umwanya wo kuruhuka, ashobora gusubukura ibikorwa.

Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II umaze kugira imyaka 95, aherutse kugaragara mu ruhame yitwaje inkoni ku nshuro ya mbere

==============================================

Hagaragajwe indi mpamvu y’ingenzi Facebook yahinduye izina ryayo

Mu minsi mike ishize, icyahoze ari Facebook Inc. kibumbatiye porogaramu nka Instagram, WhatsApp na Messenger, cyahinduriwe izina cyitwa Meta Platforms Inc.

Facebook yahinduye izina nyuma y’ibirego bikomeye byayishinje gukwirakwiza amakuru yiganjemo urwango kuri urwo rubuga kuko ari yo yatumaga abantu bamara amasaha menshi barukoresha, nubwo ubushakashatsi bwayo bwerekanaga ko ibyo bikorwa bifite ingaruka zikomeye zirimo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma n’ibindi bikorwa birimo ubwumvikane bucye.

Benshi bemeje ko ubuyobozi bwa Facebook bwahisemo guhindura izina ryayo mu rwego rwo guhindura ingingo ikomeza kugaragaza icyo kigo mu buryo butari bwiza ku rwego rw’Isi, kigatanga andi makuru ashobora gutuma abantu batita ku birego kiri gushinjwa.

Icyakora abasanzwe bazi imishinga y’iki kigo, bemeza ko icyemezo cyo guhindura izina ryacyo kinafitanye isano n’imigambi y’igihe kirekire ya Facebook, yifuza guhindura uburyo bwo kuganira binyuze mu nyandiko busanzwe bukoreshwa, hagashyirwamo ikoranabuhanga rizwi nka Virtual Reality (VR).

Iri koranabuhanga risanzwe rimenyerewe mu bikorwa birimo imikino ikinirwa kuri mudasobwa, filime n’ibindi byiganjemo ibijyanye n’imyidagaduro, rifasha abarikoresha kumera nk’abari mu gikorwa kiri kuba nyirizina, ku buryo ureba filime ayireba ameze nk’uri aho bayikinira, akamera nk’uri kuyikina neza neza.

Iri koranabuhanga ntabwo riratangira gukoreshwa mu buryo bwo kuganira no kohererezanya amafoto cyangwa gushakisha ibintu kuri internet, ndetse amakuru akemeza ko hakibura imyaka myinshi kugira ngo ibi bigerweho, ariko ibigo nka Facebook bikaba byaratangiye kuritekerezaho.

Izina Meta rikomoka ku izina ry’iryo koranabuhanga rikiri mu bitekerezo, rizaba ryitwa ‘metaverse’ rizashoboza umuntu kumera nk’uri ahantu ashakishije kuri internet, ku buryo wibona nko mu iguriro ushakishije, cyangwa muri pariki ushakishije n’ibindi nk’ibyo.

Facebook isanzwe ifite ikigo kitaramenyeka cyane gikora mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya VR kizwi nka ‘Oculus’ ari nacyo kiri muri uyu mushinga cyane, bivugwa ko ukiri mu bikorwa by’igerageza n’ubushakashatsi.

Uretse Facebook, ibindi bigo bikomeye mu ikoranabuhanga na byo biri muri uru rugendo rwo guhindura metaverse impamo, aho byitezwe ko ikigo kizatanga ibindi gushyira hanze iri koranabuhanga, kizahinduka icya mbere gikomeye ku Isi.

Bitekerezwa ko ikigo gikora ibijyanye na metaverse gishobora kuzaba cyihariye, gitandukanye n’imbuga nkoranyambaga, uretse ko amakuru y’uburyo ibi bigo byombi bizakorana ataratangira kujya hanze ku bwinshi.

Ku rundi ruhande, inyungu ya Facebook ikomeje kwiyongera kuko mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, iki kigo cyungutse miliyari 9,1$, mu gihe cyari cyarungutse miliyari 7,8$ mu gihe nk’icyo umwaka ushize. Abakoresha Facebook nabo bakomeje kwiyongera, aho bamaze kugera kuri miliyari 2,9 buri kwezi.

Facebook irifuza kwinjira cyane mu ikoranabuhanga rya metaverse rizafasha abantu gukoresha virtual reality mu gihe bari gushaka ibintu kuri internet

================================================

Impungenge ko COP26 itazatanga umusaruro

Inama mpuzamahanga izatangira kuri iki cyumweru igamije gushaka ibisubizo birambye ku kibazo cy’ihindagurika ry’ikirere, COP26, yitezweho kutazatanga umusaruro nyuma y’uko ibiganiro bitegura iyo nama bitagenze neza kubera ubwumvikane bucye hagati y’ibihugu birebwa n’iki kibazo cyane.

Iyi nama izabera i Glascow muri Ecosse, izamara iminsi 12, aho abayobozi b’ibihugu bizayitabira bisabwa kugabanya umwuka wangiza ikirere woherezwayo, kugira ngo Isi ikomeze kugira icyizere cyo kuzagumana ubushyuhe butarenze dogere Celsius 1,5C, ari nacyo gipimo Isi yiyemeje kutazarenza mu bijyanye no guhangana n’ingaruka zikomeye z’iyangirika ry’ikirere.

Icyakora amakuru avuga ko ibiganiro byabanjirije iyi nama, byagenze nabi kuko ibyari byateganyijwe kuganirwaho bitemeranyijweho, ibyatumye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, avuga ko ibi biganiro bishobora kutazatanga umusaruro.

Uyu muyobozi witabiriye inama y’ibihugu bya G20 yavuze ko Isi ikwiye gushaka uko ikemura ibibazo byo kutizerana bikomeje kuba imbogamizi ku biganiro byo gushakira umuti ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere.

Muri iyi nama kandi, byitezwe ko ibihugu bikennye, bizasaba ibihugu bikize kongera inkunga bitanga ijyanye no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, kuko nyinshi zibasira ibihugu bikennye nubwo atari byo byohereza mu kirere umwuka wanduye mwinshi.

Inama ikomeye yiga ku ihindagurika ry'ikirere, COP26, ishobora kutazatanga umusaruro witezwe

==================================================

Hatanzwe umuburo ku nzara ishobora kwibasira kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Afghanistan

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi mu Muryango w’Abibumbye, yatangaje ko ibiri kubera muri Afghanistan ari nk’igisasu gishobora guturika igihe icyo ari cyo cyose, mu gihe ibihugu bikize bitafata ingamba zo guhangana n’ibibazo byibasiye icyo gihugu.

Martin Griffiths yavuze ko itangira ry’ibihe by’ubukonje muri Afghanistan, kongeraho ibibazo by’umusaruro w’ubuhinzi wabaye mucye mu myaka micye ishize ahanini bigizwemo uruhare n’ibura ry’imvura, bizatuma abaturage barenga miliyoni 12 bakenera kugaburirwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, WFP.

Kugeza ubu, abantu abantu barenga miliyoni enye bari kugaburirwa na WFP, hakaba hakenewe miliyoni 200$ zo guhangana n’iki kibazo, kandi ayo mafaranga akaboneka bitarenze uyu mwaka.

Griffiths yasabye ibihugu byahagaritse inkunga byageneraga Afghanistan nyuma yo kwigarurirwa n’Aba-Taliban, birimo Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, gushyira ayo mafaranga mu bikorwa byo gufasha abaturage ba Afghanistan bibasiwe n’indwara zirimo iseru na muginga zatangiye kongera kwigaragaza mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.

Afghanistan ikomeje kugarizwa n'ibibazo by'ingutu birimo inzara n'ibyorezo byacitse ahandi ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .