00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biden yashinjwe ubugambanyi; uruhare rw’amahanga mu rupfu rwa Perezida wa Haiti; Volkswagen yaciwe akayabo: Amakuru avugwa mu mahanga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko abajyanama be mu bya gisirikare bamusabye ko akwiye kwihutisha ibikorwa byo kuvana ingabo z’icyo gihugu muri Amerika, ategeka ko bitarenze tariki ya 31 Kanama zizaba zashizeyo.

Icyemezo cyo gukura ingabo za Amerika muri Afghanistan cyafashwe na Perezida Donald Trump, wavugaga ko intambara Amerika imazemo imyaka irenga 20 irwana n’umutwe w’aba-Taliban nta kinini yahinduye mu kubaka amahoro arambye muri icyo gihugu.

Biden yavuze ko Amerika yizeye ubushobozi bw’ingabo za Afghanistan zirimo izirenga 300 000 zatojwe n’Abanyamerika, gusa nyuma y’uko Amerika itangaje byeruye ko izavana ingabo zayo muri icyo gihugu, Aba-Taliban bamaze gufata ubuso bungana na 25% bw’igihugu cyose, burimo uburi ku mupaka na Iran, ibirombe ndetse n’ingomero z’amashanyarazi.

Biden yahakanye ko inzego z’ubutasi za Amerika zamaze kwemeza ko Aba-Taliban bazafata igihugu nyuma y’uko Amerika ivanye ingabo zayo muri Afghanistan, avuga ko amahoro arambye azaturuka mu biganiro hagati ya Leta, abayobozi b’Intara ndetse n’Aba-Taliban, ndetse ko icyari cyajyanye Amerika muri Afghanistan cyagezweho, kuko cyari ukwica Osam Bin Laden no gutuma nta bitero by’iterabwoba byava muri Afghanistan biterwa muri Amerika.

Ingabo za Amerika ziri kuzinga utwangushye zitegura kuva muri Afghanistan

===================================================

Haiti: Harakweka uruhare rw’amahanga mu rupfu rwa Perezida Jovenel Moïse

Inzego z’umutekano muri Haiti, zeretse itangazamakuru abagabo 17 batawe muri yombi bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Perezida Jovenel Moïse uherutse kwicwa kuri uyu wa Gatatu mu rugo rwe.

Abafashwe barimo abanyamerika babiri bafite inkomoko muri Haiti ndetse n’abandi bagabo 15 bakomoka muri Colombia, banahoze bari mu gisirikare cy’icyo gihugu.

Impamvu y’urupfu rwa Perezida n’uwari inyuma y’umugambi wo kumwica ntibiramenyekana ariko bikavugwa ko yari afite abanzi benshi bitewe n’ibibazo yari afitanye na bamwe mu bantu bakomeye mu gihugu cye.

Ku rundi ruhande uyu mugabo yashinjwaga kuva ku butegetsi bitewe n’uko yanze ko amatora y’abadepite akorwa mu 2019, bitewe n’ibibazo by’umutekano mucye byari muri icyo gihugu.

Mu myaka ine yari amaze ku butegetsi, Perezida Moïse yari amaze gukorana na ba Minisitiri w’Intebe batandatu ndetse umunsi umwe mbere y’uko apfa, yari yashyizeho undi wa karindwi, Ariel Henry, nubwo atari yarahira.

Inzego z'umutekano muri Haiti zerekanye ibikoresho byifashishijwe mu kwica Perezida w'icyo gihugu

====================================================

Koreya y’Epfo: U Bubiligi bwatumije ambasaderi wabwo kubera amahane y’umugore we

U Bubiligi bwatumije Ambasaderi wabwo muri Koreya y’Epfo, Peter Lescouhier, nyuma y’uko umugore we, Xiang Xueqiu, agaragaye mu bikorwa by’urugomo inshuro ebyiri zose.

Bwa mbere uyu mugore yafashwe n’amashusho ya camera ari gusunika umugore ukora mu iguriro riri i Seoul muri Koreya y’Epfo, icyo gihe biteza ibibazo bikomeye.

Kuri iyi nshuro, uyu mugore yagaragaye mu bikorwa byo gukubita umukozi usukura pariki yarimo, ubwo yamukozagaho umweyo yibeshye undi akamufata mu ishingu, mbere y’uko uwo mukozi amwiyaka akikubita hasi, mbere y’uko Polisi yinjira muri iki kibazo.

U Bubiligi bwavuze ko Ambasaderi Lescouhier agomba kugaruka mu gihugu vuba na bwangu mu rwego rwo kwirinda ko umubano w’ibihugu byombi wazamo agatotsi.

Umugore wa Ambasaderi w'u Bubiligi muri Koreya y'Epfo yakunze kugaragara kuri camera mu bikorwa by'urugomo byatumye umugabo we agarurwa mu gihugu cye

====================================================

Botswana: Hongeye kuvumbura diyama nini bidasanzwe

Ikigo gitunganya diyama, Lucara Diamond cyo muri Canada, cyerekanye indi cyacukuye mu kirombe cya Karowe Diamond cyo muri Bostwana, ifite uburemere bwa 1.174 carat (igipimo cyifashishwa mu gupima uburemere bwa diyama. Carat imwe ingana na 1/5 cya garama).

Ni ubwa gatatu muri iki kirombe havumbuwe diamond ifite ubunini budasanzwe kuko no mu kwezi gushize hari havumbuwe ifite carat 1.098, aho yari ku mwanya wa gatatu muri diyama nini zavumbuwe ku rwego rw’Isi, yasimbuwe n’iyi iherutse kuvumburwa muri iki cyumweru.

Muri Botswana hagaragaye diamond nini ifatwa ipima 1174 carat

====================================================

Nile: Imirimo yo kubaka urugomero rwa GERD irakomeje ku gitutu gikomeye

Leta ya Ethiopia ikomeje imirimo yo kubaka urugomero runini ruzwi nka GERD (Grand Ethiopian Renaissance Dam) ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi angana na megawati 6.000, ibituma ruzaba ari rwo rugomero rwa mbere runini muri Afurika n’urwa karindwi ku Isi.

Ethiopia yatangiye gutangira amazi azakoreshwa muri urwo rugomero mu mwaka ushize, ndetse ikomeje gutangira aya mazi muri uyu mwaka, igikorwa ivuga ko kizatwara imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu kugira ngo kirangire.

Misiri ivuga ko ibi bikorwa byo gutangira amazi ya Nile bishobora kuyigiraho ingaruka mu gihe byakorwa mu gihe gito, igasaba ko ibi bikorwa byazatwara nibura imyaka igera muri irindwi kugira ngo bitazagira ingaruka ku mazi agera muri icyo gihugu.

Igiteye impungenge ni uko ibiganiro hagati y’impande zombi bikomeje kudindira kuko Ethiopia itifuza kwinjira mu biganiro bitatumijwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu gihe n’ibiherutse gutumizwa i Kinshasa bitabaye.

Sibyo biganiro bya mbere bisubitswe kuri iki kibazo kimaze imyaka 10 kuko n’ibyatumijwe na Amerika bitatanze umusaruro.

Urugomero rwa GERD ruri kubakwa muri Ethiopia rukomeje kuba intandaro yo kutumvikana hagati y'icyo gihugu na Misiri na Sudan

====================================================

EU: Volkswagen na BMW zaciwe amande angana na miliyari 1$

Ikigo kabuhariwe mu gukora imodoka, Volkswagen Group, cyaciwe amande ya miliyoni 595$ mu gihe BMW yaciwe miliyoni 442$ nk’ibihano by’uko ibyo bigo byombi byagiranye amasezerano yagenaga ko bitazakoresha ikoranabuhanga byari bifite, ryari bugabanye umwuka wangiza ikirere wa Oxydes d’azote mu modoka z’ibyo bigo.

Hagati ya 2009 na 2014, Volkswagen, BMW na Daimler byagiranye inama z’imikoranire, ariko biza kuvumburwa ko ibyo bigo byanemeranyije kutazakoresha ikoranabuhanga ryagombaga gutuma bigabanya Oxydes d’ozote yoherezwa mu kirere, ikajya munsi y’iyo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi usaba.

Ikigo cya Daimler cyari muri ibyo biganiro, nicyo cyaje kurega ibyo bigo byombi bituma Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi utangira iperereza.

Volkswagen yavuze iri kureba niba izajuririra iki cyemezo ndetse ivuga ko EU itari ikwiye kubahana kuko ibyavuye mu biganiro bagiranye na BMW bitigeze bishyirwa mu bikorwa.

Mu 2015, Volkswagen yahanishijwe gutanga miliyari 39$ nyuma y’uko byagaragaye ko yabeshye yahinduye moteri z’imodoka yakoze ku buryo umwuka uziturukamo wagaragara nk’udafite ubukana burenze kure ubwo wari ufite.

Ikigo cya Volkswagen na BMW byaciwe miliyari 1$ kubera imikoranire byagiranye igamije kudakoresha ikoranabuhanga bari bavumbuye rigabanya Oxides d'ozone mu kirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .