00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biden yanzuye gukura ingabo za Amerika muri Afghanistan zimyiza imoso mu ntambara yashyigikiye kuva rugikubita muri 2001

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kanama 2021 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yavuze ko aticuza icyemezo yafashe cyo kuvana ingabo z’icyo gihugu muri Afghanistan, yemeza ko iki cyari igihe cyiza cyo gufata iki cyemezo nyuma yo kubona uburyo imyaka 20 Amerika imaze mu ntambara n’Aba-Taliban ntacyo yatanze.

Uyu muyobozi yavuze ko Amerika yakoze ibishoboka byose kugira ngo ifashe Leta ya Afghanistan kwikiza Aba-Taliban. Yavuze ko mu byo Amerika yakoze harimo gutoza abasirikare ibihumbi 300 b’icyo gihugu, kubaka ibigo bya gisirikare bigezweho, guhemba abasirikare ba Afghanistan imyaka myinshi, gutanga ibikoresho birimo indege, imbunda n’ibindi byari bigamije kubaka igisirikare gikomeye, ariko birangira nta musaruro bitanze.

Biden wigomwe ibiruhuko bye kugira ngo agire icyo avuga ku kibazo cya Afghanistan, yavuze ko “Ingabo za Amerika zitakomeza kurwanira Afghanistan mu gihe ingabo z’icyo gihugu ubwacyo zidashaka kukirwanira.”

Yavuze ko Leta ya Afghanistan itigeze igira ubushake bwo gukemura ikibazo cy’Aba-Taliban, ndetse ikaba yararangwagamo ruswa ikomeye cyane mu nzego zose zirimo igisirikare, aho amakuru yerekana ko Leta ya Afghanistan yabeshye Abanyamerika ku mubare w’ingabo ifite, aho yavugaga ko ifite ingabo ibihumbi 350 mu gihe yari ifite ibumbi 330.

Iyi mvugo ya Biden kongeraho n’ibyo aherutse kubwira Seacoast Media Group bifatwa nko kwivuguruza kuko icyemezo cya Amerika cyo kohereza Ingabo muri Afghanistan ari umwe mu bagishyigikiye kuva ku ikubitiro.

Gusa ibi aherutse kubyigarama mu kiganiro yagiranye na ‘Seacoast Media Group’ aho yavuze ko “Ari umugabo wagiye utekereza kenshi ko Amerika itagomba kujya mu ntambara ya Afghanistan.”

Mu by’ukuri Joe Biden ntiyigeze agaragaza ko adashyigikiye umwanzuro wo kuba Amerika yakohereza abasirikare muri Afghanistan. Mu 2001 ubwo iki cyemezo cyafatwaga nyuma y’ibitero byibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 11 Nzeri 2001, Joe Biden yari Senateri uhagarariye Delaware.

CNN ivuga ko amakuru yizewe ifite ari uko Joe Biden ari umwe mu ba Senateri batoye umwanzuro wo gukoresha imbaraga za gisirikare ku bihugu, imiryango n’abantu ubutegetsi bwa George W. Bush bwafataga nk’abari inyuma y’ibitero byibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu bavuze ko Joe Biden yagaragaje ukwisubiraho mu bijyanye na Afghanistan harimo Pete Buttigieg bahanganiye guhagararira ishyaka ry’Aba-democrates mu matora y’umukuru w’igihugu.

Pete Buttigieg yavuze ko kuva ku munsi wa mbere Joe Biden yashyigikiye umwanzuro wo kuba Amerika yakohereza abasirikare muri Afghanistan, we yemeza ko “ariwo mwanzuro mubi Amerika yigeze ifata mu bijyanye na politiki yayo irebana n’ibijyanye n’amahanga.

Gusa ngo icyo Joe Biden yakoze ni uko mu 2009 ubwo yari Visi Perezida wa Barack Obama yanze ko Amerika yongera umubare w’abasirikare bari muri Afghanistan ngo kuko we yari ashyigikiye ko muri uru rugamba ikoresha abasirikare bake nubwo abandi bayobozi atariko babibonaga.

Imyaka irenga 20 Ingabo za Amerika zimaze mu ntambara ya Afghanistan isa n’aho ntacyo yatanze, kuko birangiye Aba-Taliban bongeye gufata ubutegetsi ndetse na Perezida Ashraf Ghani arahunga.

Mu 2001 ubwo abasirikare b'Abanyamerika boherezwaga muri Afghanistan
Aha hari mu 2001 ubwo bamwe mu basirikare ba Amerika biteguraga kwerekeza muri Afghanistan
Joe Biden akuye Ingabo za Amerika muri Afghanistan zimyiza imoso mu gihe ari mu bashyigikiye ko zijyayo
Aba-Taliban bongeye gufata ubutegetsi nyuma y'imyaka irenga 20 yari ishize Amerika ibarwanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .