00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwigaramye iby’icukumbura ry’inkomoko ya Covid-19;uwari ushinzwe ibirori bifungura Imikino Olempike yirukanwe: Avugwa mu mahanga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Bushinwa yatangaje ko itazitabira ubushakashatsi bwa kabiri bugamije gucukumbura inkomoko y’icyorezo cya Covid-19, aho yavuze ko amasuzuma yasabwe ko yarebwaho ‘atumvikana’ ndetse akaba adashingiye kuri siyansi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo impuguke z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, zagiye mu Bushinwa gukora ubushakashatsi ku nkomoko y’icyorezo cya Covid-19.

Izi nzobere zasuye ibice bitandukanye biza kwemezwa ko ‘inkomoko ya Covid-19’ itaramenyekana ariko bishoboka ko yavuye mu nyamaswa runaka, ikagera ku muntu nubwo iri hame na ryo ritabonewe ibimenyetso bifatika.

Icyakora nyuma yo kuva mu iryo perereza, bamwe mu bashakashatsi bavuye mu Bushinwa bavuze ko batahawe uburenganzira bwo kugenzura laboratwari ya virus zo mu bwoko bwa Coronavirus iri i Wuhan mu Bushinwa, ari na wo mu Mujyi wa mbere wagaragayemo icyorezo cya Covid-19.

Ubusanzwe iyi laboratwari ni yo ya mbere nini ku Isi mu zikora ubushakashatsi kuri Coronavirus, ndetse ikaba inakora ubushakashatsi bamwe bibaza niba bukenewe kuko bushobora kugira ingaruka nyinshi, aho ifata virus ikazongerera ubukana zitari zisanzwe zifite, kugira ngo bige uko bahangana na zo mu gihe ziteye abantu, ku buryo imiti yazo n’inkingo byaboneka vuba.

Ikibazo gikomeye cyatumye abantu batangira kwibaza kuri iyi laboratwari, cyavutse nyuma y’uko bimenyekanye ko mu Ukuboza 2019, hari abakozi batatu b’iyi laboratwari bajyanywe mu bitaro bya Wuhan bafite ibimenyetso nk’ibya Coronavirus. Ni mu gihe laboratwari bakoragamo yari isanzwe ifite ubusembwa kuko yari yaranenzwe kutagira ubwirinzi buhagije ugereranyije n’ubushakashatsi buteye impungenge ikora.

Ibi ni byo byatumye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, risaba u Bushinwa kongera gukorerayo irindi genzura rigamije kureba inkomoko ya Coronavirus ariko mu bizakorerwaho ubushakashatsi, hashyirwamo na laboratwari ya Wuhan. Ibi ni byo Leta y’u Bushinwa yahakanye, ikavuga ko bidahuye n’amakuru atangwa na siyansi.

Amerika iri kwikorera ubushakashatsi bugamije kureba niba iyi laboratwari atari yo yabaye intandaro y’icyorezo cya Covid-19, na cyane ko icyo gihugu cyakunze kuburira u Bushinwa ku bushakashatsi bwakoreraga muri iyo laboratwari.

U Bushinwa bwamaganye iby'iperereza rizacukumbura niba Laboratwari y'i Wuhan atari yo ntandaro ya Covid-19

==================================================

Ubushakashatsi bwerekanye ko inkingo za AstraZeneca na Pfizer zirinda virus yo mu bwoko bwa Delta

Mu bushakashatsi bwasohotse muri ‘New England Journey of Medicine’ bwagaragaje ko inkingo za AstraZeneca na Pfizer, zifite ubushobozi bwo kurinda abantu kuzahazwa n’ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Delta, bufite ubushobozi bwo kwica abantu mu gihe gito ugereranyije n’ubwari busanzwe.

AstraZeneca irinda abantu kuzahazwa na Coronavirus yo mu bwoko bwa Delta ku kigero cya 67%, mu gihe Pfizer ibarinda ku kigero cya 88%.

Izi nkingo zombi kandi zagaragajwe nk’izifite ubushobozi bwo kurinda abantu ubwoko bwa Coronavirus buzwi nka Alpha, aho AstraZeneca ibarinda ku kigero cya 75% mu gihe Pfizer ari ku kigero cya 93%.

Ubundi bwoko bw’inkingo burimo ubwakozwe na Johnson & Johnson ndetse n’urw’Abarusiya ruzwi nka Sputnik V zose zifite ubushobozi bwo kurinda ubwoko bwa Delta, ariko abantu bahawe doze zose ziteganyijwe ku rukingo.

Inkingo za Covid-19 zifite ubushobozi bwo kurinda abantu ubwoko bushya bwa Coronavirus burimo Delta na Alpha

=================================================

Umuyobozi w’ibirori byo gufungura Imikino Olempike yirukanwe igitaraganya

Umuyobozi wari ukuriye itsinda ritegura ibirori byo gufungura imikino Olempike mu Buyapani, Kentaro Kobayashi yirukanwe igitaraganya mu gihe ibirori bitangiza iyo mikino bibura amasaha make ngo bitangire.

Kobayashi usanzwe akina filime zisetsa, yirukanywe nyuma y’uko hagaragaye video yakinnye mu myaka 23 ishize, imugaragaza avuga kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, Holocaust, mu buryo bwafashwe nko kuyitesha agaciro.

Kobayashi si we muntu wenyine wirukanywe kubera imyitwarire idahwitse, kuko muri Gashyantare, Yoshiro Mori na we yeguye nyuma yo kumvikana avuga ko ‘abagore bagira urusaku rwinshi’ kandi iyo witabiriye inama irimo abagore benshi ishobora gutinda, ibintu byafashwe nko gupfobya abagore bigatuma uwo mugabo yirukanwa.

Hagati aho imikino ikomeje kuba mu buryo budasanzwe kuko bamwe mu bayitabiriye bakomeje kwandura Covid-19, ku munsi w’ejo abantu 96 bakaba barasanzwemo iki cyorezo, mu gihe Leta y’u Buyapani yashyizeho ibihe bidasanzwe kubera ikwirakwira ry’icyorezo rikomeje kwiyongera muri icyo gihugu.

Ibirori byo gufungura iyo mikino bizitabirwa n’abantu 960 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Umuyobozi wari ukuriye itsinda ryarimo gutegura ibirori byo gufungura Imikino Olempike mu Buyapani, Kentaro Kobayashi yirukanwe by’igitaraganya

==============================================

Argentine: Indangamuntu yashyizweho umwanya w’abantu batiyumva nk’abagabo cyangwa abagore

Leta ya Argentine yuvuguruye irangamuntu itangwa n’icyo gihugu, ishyiraho umwanya wa gatatu uzajya ukoreshwa n’abantu batiyumva nk’abagore cyangwa abagabo, bazwi nka ‘non-binary’.

Perezida wa Argentine, Alberto Fernández yavuze ko nta burenganzira igihugu cye gifite bwo kubuza umudendezo abantu bafite ukundi biyumva.

Argentine kandi yari iherutse gutora itegeko ryemerera abagore gukuramo inda mu gihe babyifuje. Ibindi bihugu bisanzwe bitanga ubu burenganzira ku ndangamuntu zabyo birimo u Buhinde, Canada na Nouvelle-Zélande.

Argentine yashyizeho indangamuntu zifite umwanya uzajya wuzuzwa n'abantu batiyumva nk'abagabo cyangwa abagore

===============================================

Kera kabaye Tanzania igiye gutanga inkingo za Covid-19

Leta ya Tanzania yagaragaye ku rutonde rw’ibihugu bizakira inkingo za Covid-19 zizatangwa n’igihugu cy’u Buholandi mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

U Buholandi bufite gahunda yo gutanga inkingo ibihumbi 750 za AstraZeneca mu bihugu byazisabye birimo Namibia n’ibindi bihugu bitabonye inkingo kuko zabaye nke ku rwego rw’isi.

Tanzania yavuze ko itaregerwa na Leta y’u Buholandi kugira ngo ikibazo cy’izi nkingo kiganirweho, icyakora ngo mu gihe u Buholandi bwakurikiza amabwiriza aherutse gushyirwaho na Leta ya Tanzania ku itangwa ry’inkingo, nta kabuza zishobora kuzahabwa abaturage.

Tanzania ishobora kuba igiye gutangira ibikorwa by'ikingira rya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .