00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biden aracyafite urugendo rurerure mu kunga Aba-Républicains n’Aba-Démocrates

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 02:37
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Bumwe za Amerika, Joe Biden, yiyamariza kuyobora iki gihugu yavuze ko agiye kwereka Isi ko demokarasi ishoboka muri Amerika kandi ko Aba-Républicains n’Aba-Démocrates bashobora gukorana mu mahoro bagakomeza iterambere.

Ubu amaze amezi atandatu muri Whites Houses nta kimenyetso kirerekana ko aya mashyaka yombi adacana uwaka ashobora gukorera hamwe yumva ibintu mu buryo bumwe.

Kuwa 21 Nyakanga 2021, Biden yatumiwe na CNN mu kiganiro gitumirwamo Perezida wa Amerika kugira ngo abazwe ibibazo bitandukanye bijyanye n’iki gihugu ndetse n’ibirebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo yahize yiyamaza.

Yahaswe ibibazo byinshi ndetse abazwa n’ibijyanye no kunga iki gihugu kibamo amashyaka abiri y’amakeba, asubiza ko agifite icyizere ko Aba-Républicains bazashyira bakemera kugendera mu murongo umwe n’uw’Aba-Démocrates, nubwo hakiri bamwe bagifite ibitekerezo by’urwango no guhangana bari kudindiza umugambi we wo kubahuza.

Bimwe mu byerekana ko hakiri urugendo rurerure, ni gahunda Biden afite yo gushyiraho amasezerano y’imikoranire hagati y’amashyaka yombi, amasezerano agamije gushora akayabo ka miliyoni 1200$ mu gihe cy’imyaka umunani, mu guteza imbere ibikorwaremezo muri iki gihugu birimo imihanda, ibiraro, ingendo, ibibuga by’indege, amazi, umuriro n’ibindi.

Gusa Aba-Républicains bamwe bayiteye ishoti ndetse ubwo habagaho amatora muri sena agamije kwemeza ishyirwaho ry’iyi gahunda, abasenateri bo muri iri shyaka batoye ko yajyaho ntibageze no kuri 50 mu gihe hari hakenewe nibura amajwi 60 kugira ngo ryemezwe.

Ibi byatumye iyi gahunda iba nkihagaze kuko bisaba ko hongera gukorwa izindi nyandiko hagendewe ku mbogamizi zagaragajwe n’abanze gutora ko yemezwa.

Bimwe mu byo bavuze ni uko Biden adakwiriye gushora akayabo ka miliyoni z’amadolari mu bikorwa by’ubukungu kandi hari ibimenyetso byerekana ko ifaranga rya Amerika rishobora guta agaciro kubera ko ibintu byose byahenze.

Ni ibintu Biden yasobanuye ko bidakwiriye guhangayikisha abahanga mu by’ubukungu, kuko aya mafaranga azashorwa muri ibi bikorwa azatuma ibiciro bigabanuka ku masoko kuko bizaba byahaye bamwe akazi ndetse bikaziba n’icyuho mu bukungu cyatejwe n’icyorezo cya Covid-19.

Nubwo hakiri imbogamizi nyinshi ku bikowa bishobora guhuza aya mashyaka yombi, hari amahirwe menshi ko Biden azashyira akagera ku ntego ye akandika amateka yo kunga Aba-Républicains n’Aba-Démocrates batigeze bavuga rumwe.

Biden aracyafite urugendo rurerure mu guhuza Aba-Républicains n’Aba-Démocrates bagakorera hamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .