00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bezos yavuye ku buyobozi bwa Amazon ku itariki yandikiyeho amateka

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Jeff Bezos yavuye ku buyobozi bwa Amazon ku munsi w’amateka akomeye kuri we kuko uhuye neza n’itariki iki kigo yashinze cyatangiriyeho ibikorwa mu 1994. Bivuze ko kuri uyu wa 5 Nyakanga, Amazon yujuje imyaka 27.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Bezos yari yatangaje ko azava ku buyobozi bwa Amazon hanyuma inshingano zigasigarana Andy Jassy wayoboraga urubuga rw’ubucuruzi rw’iyi sosiyete.

Ntabwo Bezos azaba avuye mu buyobozi burundu gusa ibyemezo azajya afata ni bike ugereranyije n’uko byari bisanzwe. Azaguma mu nama ifata ibyemezo by’iyi sosiyete.

Agiye gushyira imbaraga nyinshi kandi kuri sosiyete ye yindi ikora ibijyanye n’ubushakashatsi mu isanzure n’ibyogajuru yitwa Blue Origin, azanaha umwanya munini umuryango yashinze wita ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe witwa Bezos Earth Fund, mu kinyamakuru cye The Washington Post ndetse no mu wundi muryango yise Amazon Day 1 Fund ukora ibikorwa by’ubugiraneza.

Andy Jassy ugiye kumusimbura, ni umwe mu bantu yizera mu buzima bwe. Amaze imyaka 24 akora muri Amazon.

Bezos ni we muntu wa mbere ukize ku Isi aho umutungo we urenga miliyari 200 z’amadolari ya Amerika. Ni mu gihe Amazon yashinze mu 1994 ari imwe muri Sosiyete zifite umutungo wo hejuru ku Isi aho agaciro kayo kabarirwa miliyari 1.770$.

Iki kirango nicyo ubona iyo ugeze ku cyicaro gikuru cya Amazon kiri i Seattle
Jassy niwe wasimbuye Bezos ku buyobozi bukuru bwa Amazon
Bezos yavuye ku buyobozi bwa Amazon ku munsi iyi sosiyete yatangiriyeho ibikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .