00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bernard Tapie wabaye Minisitiri ku bwa Mitterrand yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukwakira 2021 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

Umufaransa Bernard Tapie wabaye Minisitiri muri Guverinoma y’Abasosiyaliste ya Perezida François Mitterrand mu 1992 yapfuye kuri uyu wa 3 Ukwakira 2021.

Bernard Tapie w’imyaka 78 yishwe n’indwara ya kanseri yari amaranye igihe kirekire.

Inkuru y’urupfu rwa yatangajwe n’abo mu muryango we, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Jean Castex, yihanganishije umuryango wa Bernard Tapie avuga ko igihugu kibuze “indwanyi yaharaniraga ko ibitekerezo bye byumvwa.’’

Uyu musaza wari umuherwe yahoze ari nyiri Adidas, uruganda rukora ibikorwa bya siporo, yanayoboye Ikipe ya Olympique de Marseille [yatwaranye nayo Shampiyona y’u Bufaransa na Champions League mu 1993] ariko aza gushinjwa kugura imikino ibizwi nka “match fixing”.

Bernard Tapie wabaye Minisitiri ushinzwe Iterambere ry’imijyi [Urban affairs] muri Guverinoma ya Mitterrand mu 1992.

RFI yanditse ko igihe kinini yagiye agezwa mu butabera akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ruswa, kunyereza imisoro no gukoresha nabi umutungo ndetse yafunzwe amezi atanu, anakurwaho icyizere cyo kwiyamamariza umwanya uwo ariwo wose mu matora yo mu Bufaransa.

Nyuma yo gufungurwa mu 1997, Tapie yinjiye no mu ruhando rw’imyidagaduro aho yagerageje kuba umukinnyi wa filime no gukora ibiganiro bya radio na televiziyo. Mu 2012 yabaye umuyobozi w’Ikinyamakuru La Provence n’ibindi.

Kimwe mu birego bikomeye, Tapie yumvikanyemo cyane ni ikijyanye na miliyoni 400 z’amayero yahawe binyuze mu rwego rushinzwe ubukemurampaka muri Guverinoma. Cyarimo kandi Christine Lagarde wari Minisitiri w’Imari, kuri ubu uyobora Banki Nkuru y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Yahamijwe icyaha cy’uburangare muri icyo kirego.

Lagarde yireguye avuga ko Nicolas Sarkozy, Tapie yaje no gushyigikira mu matora yo mu 2007, yari inshuti ye magara ariko ibyo birego Sarkozy yabiteye utwatsi.

Mu 2017 Tapie yategetswe n’urukiko kwishyura amafaranga yahawe ariko nyuma y’imyaka ibiri aza gutsinda ubujurire kuri icyo cyaha yari yahamijwe.

Mu mwaka ushize, urubanza ruregwamo Tapie rwarasubitswe ku mpamvu z’uburwayi bwe, kuko yari afite kanseri y’igifu n’iyo mu muhogo.

Umufaransa Bernard Tapie wabaye Minisitiri muri Guverinoma y'Abasosiyaliste ya Perezida François Mitterrand mu 1992 yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .