00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Beralus: Hari amabara umuntu atemerewe kwambara no ku myenda y’imbere

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 10 Gicurasi 2021 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Ubusanzwe abantu bakunda kwambara bitandukanye bitewe n’amabara bahisemo kugira ngo aho bagiye bahaserukane umucyo, banumve bishimiye amahitamo yabo mu bijyanye n’ibara ry’umwambaro. Muri Beralus ibi bimeze nk’umugani ku bakunda kujyanisha mu mabara y’umweru n’umutuku kuko ubigerageje yisanga yatawe muri yombi, agakurikiranwa n’inkiko akanacibwa akayabo.

Ntaho bwikera kabiri imiryango ya Gereza zo muri Belarus idafunguriwe umuntu wanyuranyije n’itegeko ribuza abantu kwambara umutuku n’umweru cyangwa gukoresha ayo mabara mu buryo bashobora gukeka ko bugamije kutavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri iki gihugu.

Intandaro nyamukuru itera ibi ni ibendera ry’umweru ritambitsemo umurongo utukura hejuru ryakoreshwaga cyane n’abataravugaga rumwe na leta yariho mu kinyejana cya 20 nubwo ayo mabara n’ubundi ari yo yari agize ibendera ry’igihugu ariko nyuma akaza guhindurwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Abasoviyete akagirwa umutuku n’icyatsi kibisi bikaza kongera gushimangirwa na Perezida Alexander Lukashenko mu 1995 uyobora Belarus kuva icyo gihe nyuma yo gusenyuka k’uwo muryango w’Abasoviyete.

Kuri ubu rero ubutegetsi ntabwo bukiri guhana abagaragaza ko batavuga rumwe na bwo bakoresheje amabendera agizwe n’amabara ya kera ahubwo n’umuntu ugaragaye muri siporo yambaye amasogisi agizwe n’ayo mabara ari kubiryozwa.

Ibi biherutse kuba ku mugore wo muri icyo gihugu ubwo yashidukaga yisanze hagati y’abagabo bane bambaye ibibapfuka mu maso by’umukara bakamushinja ko yambaye nabi ubwo yerekezaga mu ishuri ryigisha gutwara imodoka mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Minsk.

Si ibyo gusa yanashinjwaga gusuhuza abashoferi batambukaga akoresheje ikimenyetso cya V kigaragaza intsinzi.

Uyu mugore witwa Natalia Sivtsova yategetswe n’umucamanza gutanga ihazabu y’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu 2320 angana n’amadolari ya Amerika 906, asaga gato ibihumbi 900 Frw.

Yahamijwe icyaha cyo gukora imyigaragambyo itemewe, ubutabera bubishingira ku dukweto dutukura yari yambaye hamwe n’amasogisi agaragara cyane kuko yari yambaye ipantalo ngufi.

Iduka rikorera kuri murandasi Natalia yaguriyemo amasogisi ye ryahise rihagarika gucuruza ayo masogisi ahubwo basimbuza ibara ry’umukara ahahoze iry’umutuku kugira ngo bakomeze gukora ubucuruzi bwabo nta nkomyi. Natalia kandi yari yarigeze kucibwa amafaranga angana kuriya nyuma y’uko ibaraza ry’inzu ye yari yarisize amarangi y’umweru n’umutuku.

Hari undi mugabo witwa Andrei Parkhomenko uherutse gutabwa muri yombi ubwo babonaga igikarito cy’umweru n’umutuku ku ibaraza ry’inzu ye agashinjwa kwifatanya n’abigaragambya ariko uyu mugabo akavuga ko ari igikarito yaguriyemo televiziyo ye yo mu bwoko bwa LG.

Belarus imaze iminsi ihanganye n’abigaragambya bashaka impinduka mu butegetsi bw’icyo gihugu aho abaturage bakunze kwigabiza imihanda mu mabara y’umweru n’umutuku bavuga ko bashaka ko haba impinduka ku butegetsi burangajwe imbere na Lukashenko maze Polisi y’icyo gihugu ikifashisha imyuka iryana mu maso mu guhosha iyo myigaragambyo.

Muri uyu mwaka, abasaga 2700 bamaze gukurikiranwa n’inkiko muri icyo gihugu bashinjwa kutavuga rumwe na Perezida Lukashenko.

No kwambara amasogisi y'umweru n'umutuku bishobora gutuma umuntu afungwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .