Banki yo muri Australia yabuze irengero ry’amakuru ya konti miliyoni 20

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 Gicurasi 2018 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Commonwealth Bank yo muri Australia yemeye ko yabuze irengero ry’amakuru arebana na konti z’abantu basaga miliyoni 20, kandi ntibibamenyeshe.

Mu byaburiwe irengero harimo amazina, aho umuntu abarizwa, nimero za konti ndetse n’ibyazikoreweho byari bibitse kuri kaseti ebyiri (magnetic tapes) zagombaga kwangizwa mu 2016 n’ikigo cyari cyahawe ako kazi.

Nubwo iyi banki itigeze ibona ibimenyetso ko izi kaseti zariho amakuru y’imyaka isaga 15 zangijwe koko, ntiyigeze imenyesha abakiliya bayo ko hari ikibazo.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iyi banki yahisemo gukora iperereza ryigenga ngo imenye irengero ry’aya makuru, ibifashijwemo n’ikigo KPMG gitanga ubujyanama mu birebana n’icungamutungo.

Ubuyobozi bw’iyi banki buvuga ko ziriya kaseti zitariho amagambo n’imibare y’ibanga cyangwa andi makuru yose ashobora kwifashishwa n’abatekamutwe. Bwemeza ko kandi nta kimenyetso ko hari umukiliya byaba byaragizeho ingaruka kuko bafite uburyo bwihariye bwo gucunga umutekano wa za konti zabo.

Ibi bivuzwe mu gihe banki zo muri Australia zikomeje kotswa igitutu kubera amakosa arebana n’ikoreshwa nabi ry’amakuru y’abakiliya akomeje kuzigaragaramo.

Mu kwezi gushize Commonwealth bank yavuzweho kwishyuza serivisi za banki abakiliya kandi yari izi neza ko bapfuye, igikorwa bivugwa ko hari aho cyakozwe imyaka isaga 10. Aya makosa ashobora gusiga bamwe mu bayobozi bahawe ibihano birimo amande no gufungwa.

Commonwealth Bank yo muri Australia yemeye ko yabuze irengero ry’amakuru arebana na konti z’abantu basaga miliyoni 20, kandi ntibibamenyeshe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza