Kwamamaza

Ban Ki moon arifuza gusimburwa n’umugore

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 15:54' na Ezechiel Mbananabo


Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki moon, yatangaje ko yifuza ko yasimburwa n’umugore ubwo manda ebyiri yemererwa n’amategeko zizaba zirangiye mu mpera z’uyu mwaka.

Yagaragaje ko igihe kibaye kirekire Loni iyoborwa n’abagabo kuko mu myaka 70 imaze ari bo bayiyoboye, bose hamwe bakaba bagera ku munani.

Mu bakandida bashya bashaka gusimbura Ban Ki moon, batanu ni abagore abandi batandatu ni abagabo.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, agomba gutangwa n’ibihugu 15 bigize Akanama gashinzwe umutekano k’uyu muryango, hanyuma agatorwa n’ibihugu 193 mu Nteko Rusange. Nk’uko bisanzwe uyu mwanya usimburanywaho hagati y’uturere dutandukanye tw’Isi.

U Burasirazuba bw’u Burayi n’u Burusiya, bataragira ababuhagarariye bavuga ko ari cyo gihe cyo kumubona.

Abakandida bose bari guhatana uyu mwaka baturuka muri Amerika y’Epfo, u Burengerazuba n’u Burasirazuba bw’u Burayi, Australia na Asia.

Nta mukandida n’umwe Ki moon yavuze mu izina, gusa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko muri bo harimo abagore benshi batandukanye basanzwe ari abayobozi, banagaragaza umuhate ku buryo bashobora guhindura Isi.

Kuri we ngo uwo ari we wese uzamusimbura akwiye kuba afitiye Isi icyerecyezo gisobanutse cy’ahazaza, ashishikajwe n’amahoro, iterambere n’uburenganzira bwa muntu .

Yavuze ko uyu ari we ukwiye kuyobora gahunda yo gushyigikira uburenganzira bw’ibyiciro byihariye birimo abagore n’abakobwa, abafite ubumuga, n’abakora imibonano mpuzabitsina babihuje cyangwa barihinduje ibitsina.
Yagize ati"Bitabaye ibyo ni nde uzita kuri abo bantu?”

Antonio Guterres ukomoka muri Portugal, wabaye Minisitiri w’Intebe n’Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku mpunzi(UNHCR), yagiye ahabwa amahirwe yo kwegukana uwo mwanya. Abandi bigaragaje cyane mu bagore, harimo Umunya-Bulgaria, Irina Bokova usanzwe ari umuyobozi wa UNESCO kuva 2009 n’Umunya-Argentine,Susana Malcorra.

Mu bandi bahatanira uyu mwanya harimo Helen Clark ukomoka muri New Zealand wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, akaba ari umuyobozi wa UNDP kuva mu 2009, Natalia Gherman,Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Moldavie kuva mu 2013, ndetse akaba yarigeze no kuba Ambasaderi w’igihugu cye muri Autriche, Suède , Norvège na Finland.

Harimo kandi SRGJAN KERIM wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Macedonia,wanahagarariye ibihugu bya Balkan muri Loni ndetse aba n’umuyobozi w’Inama rusange y’uyu muryango mu 2007-2008 na Igor Luksic usanzwe ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Montenegro kuva 2012, akaba yarigeze no kuba Minisitiri w’intebe na Minisitiri w’imari. Afite imyaka 39 yonyine, niwe muto muri aba bahatanira gusimbura Ki-moon.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni atorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe gusa.

Abamaze kuyobora uyu muryango kuva mu 1945 barimo Umwongereza Gladwyn Jebb1, Umunya- Norvège,Trygve Lie,Umunya-Suède, Dag Hammarskjöld,Umunya-Burma, U Thant, Umunya-Autralia, Kurt Waldheim, Javier Pérez de Cuéllar wo muri Peru, Boutros Boutros-Ghali, umunyamisiri, Kofi Annan ukomoka muri Ghana na Ban Ki moon, Umunya-Korea y’Epfo uwuyobora uyu munsi.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved