Bamwe mu bafasha Mushikiwabo mu buyobozi bwa OIF

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nyakanga 2019 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Louise Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yatangiye kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Ni nyuma y’uko mu Ukwakira kwa 2018 yatorewe uwo mwanya mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Erevan muri Armenie, ahigitse Michaëlle Jean wari umaze imyaka ine ku buyobozi.

Gutorwa kwa Mushikiwabo ntabwo kwatunguranye kuko ariwe wahabwaga amahirwe na mbere y’uko amatora aba dore ko kandidatire ye yari ishyigikiwe n’ibihugu bya Afurika, u Bufaransa, Canada n’ibindi.

Imigabo n’imigambo y’imena ya Louise Mushikiwabo muri OIF harimo guteza imbere ubuvumbuzi mu by’ikoranabuhanga no guha ururimi rw’Igifaransa agaciro rukwiriye.

Mushikiwabo aherutse kubwira Jeune Afrique ko akigera i Paris ahari icyicaro gikuru cya OIF, yahasanze abakozi batandukanye bamwe bumva impinduka yari azanye n’abandi badafite icyo bitayeho.

Ati “Mu miryango mpuzamahanga yose haba hari itsinda ry’abantu bashaka ko ibintu bijya imbere n’abandi baba bashaka ko bigenda uko bisanzwe, barwanya imigambi mishya. Hari ababa batibona mu muryango, baba bategereje ko ukwezi gushira bagahembwa. Abo bombi baba bagomba kugendana.”

Mu gusubiza ku murongo OIF, Mushikiwabo yahisemo bamwe mu bakozi bashya ku myanya imwe n’imwe, bumva imigabo n’imigambi ye ngo atazava aho agaragara nk’uwasezeranye ibyo adashoboye.

Yavuze ko mu guhitamo abakozi bashya, nta muntu n’umwe wigeze amutegeka, byose byakozwe na we.

Ati “Kuri buri mwanya nasabye ko banzanira abantu batandukanye nkihitiramo. Nta n’umwe mu baterankunga bakomeye wa OIF wantegetse ibyo nkora.”

Mu bantu bafatanyije na Mushikiwabo mu kuzuza inshingano yatorewe, harimo bamwe bari basanzwe bakorana muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda.

Nyaruhirira Désiré

Ambasaderi Nyaruhirira Désiré ni umwe mu banyarwanda bakorana na Mushikiwabo muri OIF. Yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Mu mpera za 2018 Perezida Paul Kagame yamugize Ambasaderi. Ubwo Mushikiwabo yatangiraga inshingano, yamuhisemo ngo azamubere umujyanama.

Nyaruhirira yigeze kuba Umujyanama wa Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, mbere yaho yabaye Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda i Burundi kugeza mu 2015.

Nyaruhirira Désiré yashyizwe ku rwego rwa Ambasaderi mu 2018
Ku wa 7 Nzeri Nyaruhirira yari kumwe na Mushikiwabo i Tunis hitegurwa amatora ya OIF

Catherine Cano

Catherine Cano akomoka muri Canada. Nyuma y’aho Mushikiwabo atorewe kuyobora OIF, yagize Catherine ushinzwe ubutegetsi, aba n’umugore wa mbere ufashe uwo mwanya kuva uyu muryango wabaho.

Muri Werurwe nibwo Minisitiri w’Ubukerarugendo, Indimi zemewe ndetse n’ibikorwa bya Francophonie wa Canada, Mélanie Joly, yatangaje ko Cano yahawe uyu mwanya.

Mu nshingano ze harimo ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemerejwe mu nama za OIF, birimo nka gahunda y’uyu muryango mu kwimakaza uburinganire hagati y’abagore n’abagabo n’ibindi.

Nicolas Gröper

Nicolas Gröper yahoze ari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Burkina Faso, Tchad na Niger. Ubu ni Umuyobozi Mukuru mu biro bya OIF.

Vanessa Lamothe Matignon

Vanessa Lamothe Matignon yabaye Ambasaderi wa Haiti mu Bufaransa, ndetse ni mubyara wa Laurent Lamothe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Haiti.

Ubu ni umujyanama ufite mu nshingano ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibiba byaremejwe muri OIF, by’umwihariko areba cyane ku mavugurura akenewe muri uyu muryango.

Uyu muryango wa OIF washingiwe i Niamey muri Niger tariki 20 Werurwe 1970, utangizwa n’ibihugu 21 byiganjemo ibyahoze bikolonijwe n’u Bufaransa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza