00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwashinje Amerika amakosa muri Afganistan, Syria yashwanyaguje ibisasu bya Israel, imirambo yatahuwe muri Sudani y’Epfo...Avugwa mu mahanga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarafashe icyemezo cyo kujya mu ntambara yo kurwanya iterabwoba muri Afghanistan nta kibazo na kimwe byakemuye, ahubwo byarushijeho kuzamba.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko mu myaka isaga 20 Ingabo za Amerika zari zimaze muri Afghanistan “atari iyo gutsindwa gusa, ahubwo ari iy’ishyano”.
Yakomeje avuga ko bimwe mu bibazo byari byibasiye iki gihugu (...)

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarafashe icyemezo cyo kujya mu ntambara yo kurwanya iterabwoba muri Afghanistan nta kibazo na kimwe byakemuye, ahubwo byarushijeho kuzamba.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko mu myaka isaga 20 Ingabo za Amerika zari zimaze muri Afghanistan “atari iyo gutsindwa gusa, ahubwo ari iy’ishyano”.

Yakomeje avuga ko bimwe mu bibazo byari byibasiye iki gihugu byakomeje nubwo Ingabo za Amerika zari ziriyo.

Ati “Ikibazo cy’iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’imibereho mibi ntibyakemuwe, ahubwo byarushijeho gufata indi ntera

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyo kujya muri Afghanistan, mu 2001 nyuma y’ibitero by’iterabwoba byari bimaze kuyibasira.

Nyuma yo kugera muri iki gihugu zakuyeho ubutegetsi bw’Aba-Taliban zashinjaga gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Mu ntangiriro za Kanama 2021 nibwo Aba-Taliban bongeye kwisubiza ubutegetsi bahiritse Guverinoma yari ishyigikiwe n’Abanyamerika.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova yavuze imyaka isaga 20 Ingabo za Amerika zamaze muri Afghanistan ari impfabusa

======================================

USA: Abantu 41 bamaze kwicwa n’umwuzure n’inkubi y’umuyaga

Inzego z’Ubuyobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko umubare w’abamaze kwicwa n’imyuzure yatewe n’inkubi y’umuyaga izwi nka ‘Ida’ wageze ku bantu 41.

Iyi myuzure yibasiye Leta zo mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba zirimo New York, New Jersey na Louisiana. Uretse abo imaze guhitana yanakuye benshi mu byabo.

Kugeza ubu abatuye muri Louisiana, Pennsylvania na Mississippi ntibarabasha kongera kubona umuriro w’amashanyarazi kuko imiyoboro yose yangijwe n’uyu mwuzure.

Inzego z’ubuyobozi muri Louisiana zatangaje ko bishobora gufata igihe kugira ngo abahatuye bongere kubona umuriro.

Muri New York ho inzira zinyura munsi y’ubutaka zamaze gufungwa kubera amazi menshi yazuzuyemo.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yavuze ko ibi biza ari ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe yatumye ubushyuhe ku Isi bwiyongera. Yasabye abatuye Isi kubifata nk’isomo bakarushaho gushyira imbaraga mu kurengera ibidukikije.

Biteganyijwe ko mu rwego rwo gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n’ibi biza, Perezida Biden kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nzeri 2021, aragirira uruzinduko muri Louisiana.

Abantu 41 bamaze kwicwa n’umwuzure n’inkubi y’umuyaga byibasiye Amerika

==================================================

Syria yigambye gushwanyaguza ibisasu ‘yarashweho na Israel

Ibiro Ntaramakuru bya Syria, SANA, byatangaje ko Ingabo z’iki gihugu zashwanyaguje ibisasu byo mu bwoko bwa ‘Missile’ byarashwe na Israel mu ijoro ryo ku wa 2 Nzeli 2021.

Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku wa Kane aribwo Israel yarashe ibisasu bya Missile mu Murwa Mukuru wa Syria, Damascus.

SANA itangaza ko Syria ikoresheje ikoranabuhanga yahise ishwanyaguriza ibi bisasu mu kirere nta kintu na kimwe birangiza.

Abatuye Damascus na Tel Aviv batangaje ko bumvise urusaku rw’ibintu biturika, bivugwa ko ari ibi bisasu bya Israel byari bishwanyagurijwe mu kirere.

Syria imaze igihe kinini ishinja Israel gushyigikira abarwanya ubutegetsi bwa Bashar al-Assad.

Syria yigambye gushwanyaguza ibisasu yarashweho na Israel

===========================================

Sudani y’Epfo: Mu gace ka ‘Tambura’ havumbuwe imirambo 50

Inzego z’ibanze zo mu gace ka ‘Tambura’ muri Sudani y’Epfo zatangaje ko hamaze kuboneka imirambo y’abantu 50 biganjemo abana n’abakuze, bikekwa ko ari iy’abaguye mu mvururu zimaze amezi muri aka gace.

Mu kiganiro Umuyobozi wa Tambura, Charles Babiro, yagiranye na The Nation kuri telefone yavuze ko kuri ubu muri aka gace hari gushakishwa ababa baraguye muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, yemeza ko hamaze kuboneka abagera kuri 50.

Ati “Mu minsi itanu yo gushakisha, twabashije kubona imirambo 50, ariko uyu munsi ntitwabashije gukomeza gushakisha kubera ibibazo by’umutekano. Iyi mirambo ni iy’abana n’abakuze ariko cyane cyane higanjemo abana.”

Muri Tambura hamaze igihe hari ubushyamirane bwaturutse ku mashyaka, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Riek Machar ‘The Sudan People Liberation Army-in Opposition (SPLA-IO)’ rishinjwa kuba ari ryo riri inyuma y’ibitero byagabwe muri Tambura bigakura abantu mu byabo.

Bivugwa ko abarwanyi b’iri shyaka bibasiye aka gace batangira kwica abaturage bibereye mu mirimo yabo ya buri munsi.

Muri Sudani y'Epfo mu gace ka ‘Tambura’ havumbuwe imirambo 50

=========================================

Hahishuwe ko ibigo bitanu by’Abanyamerika byakuye asaga miliyari 2000$ mu ntambara Afghanistan

Ikigo giharanira ko hakorwa impinduka muri politike ya Amerika hagamijwe kugabanya umubare w’Intambara yijandikamo, The Security Policy Reform Institute, cyashyize hanze raporo igaragaza ko nubwo Abanyamerika bahombeye mu Ntambara ya Afghanistan hari ibigo bitanu byo muri iki gihugu bikora intwaro byayisaruyemo agera arenga miliyari 2000$.

Iyi raporo igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2001 na 2021, Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yemeje ko ibigo bitanu byo muri iki gihugu byakoraga intwaro zirwanishwa muri Afghanistan byishyurwa arenga miliyari 2000$.

Ibi bigo byishyuwe aka kayabo ni Raytheon, Lockheed Martin, General Dynamics, Boeing na Northrop Grumman.

Iyi raporo kandi igaragaza ko hagati ya 2002 na 2020 amafaranga Leta igenera ibi bigo yiyongereye ku kigero cya 188%.

Kuva Amerika yafata icyemezo cyo gukura Ingabo zayo muri Afghanistan, benshi batangiye kwibaza ku nyungu iki gihugu cyaba cyarakuye muri iyi ntambara cyane ko byarangiye Aba-Taliban barwanyaga basubiye ku butegetsi.

Ingabo za Amerika zari zimaze imyaka 20 muri Afghanistan, muri iki gihe cyose iki gihugu cyapfushije abasirikare bagera kuri 2.324, abakozi 4.007 ndetse hanapfa Abanya-Afghanistan b’abasivile 46.319.

Biteganyijwe ku kuri uyu wa Gatanu aribwo Aba-Taliban bamaze kwisubiza Afghanistan bari bushyireho Guverinoma izayobora iki gihugu.

Hahishuwe ko ibigo bitanu by’Abanyamerika byasaruye asaga miliyari 2000$ mu ntambara Afghanistan

==============================================

Western Union yasubukuye imirimo yayo muri Afghanistan

Western Union yatangaje ko yasubukuye ibikorwa byo gufasha abantu kohereza no kwakira amafaranga muri Afghanistan nyuma y’igihe yari imaze ibisubitse kubera umutekano muke.

Muri Kanama 2021, ubwo Aba-Taliban basatiraga Kabul nibwo Western Union yafashe icyemezo cyo gusubika ibikorwa byayo kubera impamvu z’umutekano muke.

Nyuma y’igihe cyari gishize hafashwe iki cyemezo, iki kigo cyatangaje ko guhera ku wa 2 Nzeri 2021 cyasubukuye ibikorwa byacyo.

Iki cyemezo cya Western Union kivuze ko abantu bari mu bihugu bigera kuri 200 hirya no hino ku Isi ubu bashobora kongera koherereza amafaranga abantu babo muri Afghanistan, ibintu byari bimaze ibyumweru birenga bibiri bihagaze.

Western Union yasubukuye imirimo yayo muri Afghanistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .