Gonzalez mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko hari abantu ku giti cyabo mu biro bye bavangiye gahunda nziza zo gutanga inkingo mu gihugu.
Hari amakuru yatangajwe avuga ko Perezida Alberto Fernandez ari we wasabye Gonzalez kwegura nyuma y’uko mu binyamakuru hatangajwe amakuru y’uburyo hari abantu icumi bakingiwe bitari biri muri gahunda. Muri abo harimo umunyamakuru wavuze ko yakingiwe ako kanya amaze kwiganirira na Minisitiri.
Kwegura k’uwo muyobozi kwateje impungenge ku ikoreshwa ry’inkingo zikiri nkeya mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo.
Mu kwezi gushize, ba Minisitiri babiri bo muri Peru n’uwahoze ari Perezida batanyijweho iperereza bakekwaho uruhare mu gutanga inkingo mu buryo bunyuranye n’amategeko, bakaziha abishoboye kandi gahunda yo kuzitanga itaratangira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!