Arabie Saoudite yahagaritse abakora ingendo nyobokamana bavuye muri Congo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Nyakanga 2019 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri Arabie Saoudite yatangaje ko yabaye ihagaritse ibyo gutanga viza ku baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashaka gukora ingendo nyobokamana muri icyo gihugu.

Bavuze ko uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’uko Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) utangarije ko icyorezo cya Ebola kimaze iminsi muri Congo gihangayikishije isi.

Itangazo Guverinoma ya Arabie Saoudite yatanze rigira riti “Gutanga viza ku bantu baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahagaritswe mu kwita ku mibereho myiza y’abakora ingendo nyobokamana.”

Umuyobozi w’abayisilamu muri Congo, Djuma Twaha yatangarije BBC ko hari abantu 410 bagombaga kugirira urugendo rutagatifu mu mujyi wa Mecque mu kwezi gutaha.

OMS iherutse gutangaza ko icyorezo cya Ebola muri Congo gihangayikishije ariko ibuza ibihugu kudashyiraho amabwiriza akumira urujya n’uruza rw’abantu cyangwa ibicuruzwa.

Abantu basaga 1700 nibo bamaze guhitanwa na Ebola kuva icyo cyorezo cyakwaduka muri Congo muri Kanama 2018.

Umuyobozi w’abayisilamu muri Congo, Djuma Twaha yatangarije BBC ko hari abantu 410 bagombaga kugirira urugendo rutagatifu mu mujyi wa Mecque mu kwezi gutaha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza