Arabie Saoudite: Abagore bemerewe guhabwa pasiporo no gushaka akazi badasabye abagabo uruhushya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Kanama 2019 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud wa Arabie Saoudite yasinye itegeko riha uburenganzira abagore bo muri iki gihugu gusaba pasiporo no kujya mu mahanga batabanje kubyemererwa n’abagabo babo cyangwa abandi babareberera.

Inama y’Abaminisitiri yemeje itegeko kuri uyu wa Gatanu riha abagore bafite imyaka 21 bo muri Arabie Saoudite ububasha bwo kubona uruhushya rw’inzira ariko abakiri bato bakazajya bagomba guhabwa uburenganzira n’ababyeyi babo cyangwa ababarera.

Itegeko ryari risanzweho ryagenaga ko abagore bagomba gusaba uburenganzira abagabo babo, abandi bashinzwe kubareberera cyangwa abahungu babo kugira ngo bemererwe, gushyingirwa, gusaba pasiporo no kurenga imipaka y’igihugu.

Hari harubatswe ikoranabuhanga rituma ugerageje kurenga imbibi yashyiriweho ahita agaragara agatabwa muri yombi atararenga umutaru.

Ikinyamakuru The National cyatangaje ko ivugurura ryahaye abagore uburenganzira bwo kwandikisha umwana wavutse, gusezerana cyangwa gutandukana n’uwo bashakanye. Bemerewe kandi kwandikisha umuryango no kurera abana bakiri bato.

Igikomangoma Reema Bint Bandar akaba na Ambasaderi wa Arabie Saoudite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye igihugu cye giteye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Nshimishijwe no kwemeza ko Ubwami bwa Arabie Saoudite bwavuguruye itekego ry’abakozi babwo n’abaturage rije guhindura imiterere y’abagore ba Arabie Saoudite mu muryango wacu, birimo kubaha uburenganzira bwo gusaba pasiporo no gukora ingendo mu bwigenge.”

Iki cyemezo cyakiranywe yombi n’abayobozi batandukanye ku Isi barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Dr Anwar Gargash, wavuze ko ari intambwe iganisha ku iterambere Arabie Saoudite iteye.

Kuva mu 1930, Arabie Saoudite igendera ku mahame y’abayisilamu b’aba Sunni, aho abagore bafite byinshi baba batemerewe gukora nko gutwara imodoka no gutembera cyangwa kujya ku ishuri batari kumwe n’umuntu w’igitsina gabo.

Bwa mbere mu mateka y’iki gihugu abagore bemerewe kwiyandikisha ku malisiti y’itora mu 2015. Mu mwaka ushize wa 2018 Arabie Saoudite yakuyeho itegeko ryabuzaga abagore gutwara imodoka, ndetse ntibagisaba abagabo uburenganzira bwo kujya kwiga muri kaminuza, guhabwa akazi n’ibindi.

Nibura abagore bagera kuri 20% muri Arabie Saoudite bagejeje igihe cyo gukora bari abashomeri mu 2018 nk’uko bigaragazwa n’imibare iheruka ya Banki y’Isi.

Mu 2016, Igikomangoma Mohammad Bin Salman Al Saud yatangije gahunda yo kwagura ubukungu agerageza kongera umubare w’abagore bari mu mirimo bakava kuri 22% bakagera kuri 30% mu 2030.

Abagore muri Arabie Saoudite bahawe uburenganzira bwo gukora ingendo hanze y'igihugu
Igikomangoma Reema Bint Bandar yashimye intambwe yatewe n'igihugu cye mu guha umugore uburenganzira bwo kubona pasiporo n'akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza