Apple yokejwe igitutu kubera telefoni zayo zijyamo umuriro bigoranye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Ukwakira 2018 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora ibikoresho by’Ikoranabuhanga rwa Apple rwagaragarijwe n’abakiliya barwo ko telefoni za iPhone XS na iPhone XS Max zashyizwe ku isoko zifite ibibazo mu kwinjiza umuriro.

Abakoresha izi telefoni batangaje ko iyo zimaze akanya zidakoreshwa zitakira ‘chargeur’ mu gihe izindi ziyemera ariko zibanje gucanwa.

Lewis Hilsenteger utangaza amakuru yifashishije amashusho (Video Blogger) ari mu bagaragaje iki kibazo abinyujije kuri konti ye ya Youtube ya Unbox Therapy ikurikirwa n’abarenga miliyoni 12.

BBC yanditse ko muri aya mashusho yatangajwe ku wa Gatandatu, Hilsenteger yagerageje gucomeka telefoni icyenda za iPhone.

Mu gihe telefoni za iPhone X zasohotse mu 2017 zinjiza umuriro nta mananiza, iza iPhone XS na iPhone XS Max zemeye chargeur abanje kuzicana mu gihe imwe yanze kwinjiza umuriro.

Hilsenteger yavuze ko yamenye ikibazo nyuma y’ubutumwa yohererejwe ariko yari atarahura na cyo by’umwihariko kubera ikoranabuhanga ridasaba ihuzanzira (wireless) akoresha acaginga.

Yagize ati “Ni akazi kanjye. Ngomba kubimenyekanisha ngo ibi bigo biryozwe ibyo bikora.’’

Ibirego byavuzwe ku mikorere ya iPhone XS na iPhone XS Max byananyujijwe ku rubuga rwa Apple bitangwaho ibitekerezo.

Bamwe mu bakoresha izi telefoni bagaragaje ko ikibazo cyaba gifitanye isano n’impinduka ku mikorere mishya ya Apple.

Kuva iOS 11.4.1 yasohorwa, intoboro y’urumuri kuri iPhones ishobora kudakora mu gihe telefoni imaze akanya idakoreshwa. Ibi ngo ni n’ubwirinzi ku bajura n’abashaka amabanga bakoresheje ikoranabuhanga ngo bayinjiremo.

Ku rubuga rwayo Apple yagize iti “Hari aho itemera chargeur.” Uru ruganda ntacyo rwatangaje ku makuru ya telefoni zarwo zifite ikibazo.

Telefoni za iPhone XS na iPhone XS Max zifite ibibazo byo kwemera chargeur

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza