Apple yategetswe kwishyura Ireland miliyari 13 z’amayero itatanze mu misoro

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 30 Kanama 2016 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) igenzura ibijyanye n’ubucuruzi, yategetse uruganda rwa Apple kwishyura Guverinoma ya Ireland miliyari 13 z’amayero z’imisoro yagombaga kwishyura kuva 2003 kugeza 2014.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama bitewe n’uko Apple yacururizaga muri Ireland mu buryo butemewe n’amategeko, aho yishyuraga imisoro mike ku nyungu yabonaga kandi atari ko amategeko ya EU abiteganya.

Mu itangazo ry’iyo Komisiyo, umwe mu bakomiseri Margrethe Vestager, yavuze ko ubwumvikane Ireland na Apple bagiranye ku misoro butemewe n’amategeko kuko bwatumaga igabanyaho 1.76% by’iyagombaga kwishyurwa, bityo ikishyura mike ugereranyije n’ubundi bucuruzi.

Yagize ati “Mu by’ukuri, ubu bwumvikane bwemereraga Apple kwishyura umusoro ku nyungu wa 1% by’inyungu zayo muri 2003, na 0.005% muri 2014.”

Muri 2014 iriya Komisiyo yashinje Ireland kwirengagiza amategeko mpuzamahanga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ikemerera Apple gucuruza ku musoro muto.

Ireland igomba guhabwa imisoro itarishyuwe na Apple kuva mu 2003 kugeza 2014, ingana na miliyari 13 z’amayero wongeyeho n’inyungu.

Apple yavuze ko izajuririra iki cyemezo kivuga ko yishyuraga umusoro muke ku bicuruzwa byawo nka iPhone n’ibindi yacuruzaga muri Ireland.

Minisitiri w’imari wa Ireland, Michael Noonan, yatangaje ko atemeranya na Komisiyo kuko yivanze muri politiki yabo y’imisoro, akavuga ko bishobora guca intege ibigo by’ubucuruzi.

Yagize ati “Icyemezo bafashe nta mahitamo mfite ariko dutegereje icyemezo cya Guverinoma cyo kujurira. Ni ngombwa kurengera ubusugire bwacu mu bijyanye n’imisoro, guha icyizere abacuruzi ku bijyanye n’imisoro ndetse tugahangana no kwivanga kwa EU mu mategeko y’ibihugu biyigize cyane ku ngingo irebana n’imisoro. ”

Ubusanzwe Ireland isoresha 12.5% by’inyungu y’ubucuruzi ubwo aribwo bwose. Kuri Apple aya mayero yaciwe angana na 6% by’umutungo ibitse, dore ko umwaka ushize wose yinjije miliyari 18 z’amadolari.

Mu Ukwakira umwaka ushize iyi Komisiyo ya EU yategetse ko ikigo gicuruza ikawa Starbucks Corp n’uruganda rw’imodoka rwa Fiat bicibwa miliyoni 30 z’amayero kuri buri kimwe kubera imisoro mike ibi bigo by’ubucuruzi byatangaga mu Buholandi na Luxembourg.

Ibindi bigo nka Amazon.com Inc na McDonald Corp nabyo byahuye n’iki kibazo muri Luxembourg.

Ikirango cy'uruganda rwa Apple

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza